Uko wategura ifunguro ryiza ryafasha umwana muto.
Abana nka bamwe mu bakeneye kwitabwaho cyane, by’umwihariko guhabwa ibiribwa...
Tungurusumu tuyisanga muri bimwe mu byo
abantu bamenyerewe nk’indyoshyandyo, kandi bakaba banemeza ko zinafite
akamaro ku buzima, mu kubakingira indwara zitandukanye.Abantu
benshi bakunda kurya Tungurusumu mu nyama cyangwa se bakayishyira mu
bindi biryo kugira ngo ibihumuze. Ariko si aho igarukira gusa, kuko
igirira akamaro kihariye umubiri aho ikungahaye kandi ifite ubushobozi
bwo kurwanya indwara zitagira ingano. Yica imyanda itera ingingo
gukanyarara. Irinda ibihaha, ikoresha neza indurwe yo mu gifu, ikongera
imbaraga n’ubushyuhe bw’agahu gashashe mu gifu.
Itera kwituma neza kandi igatuma igifu gisya neza ibiryo. nk’uko byagarutsweho n’abaganga batandukanye bari ku
Doctissimo.fr.
ivuga ko Tungurusumu ifite ubushobozi bwo kurwanya inzoka zo mu nda
n’indwara z’imitsi ndetse igatuma umutima utera neza bitewe n’uko
itunganya amaraso. Tungurusumu yorohereza amaraso mu rugendo rwayo igihe
azerera mu mubiri, ikabuza umuvuduko urenze urugero rw’amaraso.
Tungurusumu ibarirwa mu biribwa bishinzwe gutunganya no kuvura imitsi
minini. Ishinzwe gukiza no kurinda abana ibibi bitagira ingano.
Tungurusumu
itera abantu kurama, kandi abantu bakunze kuyikoresha muri gahunda yabo
yo gutegura amafunguro yabo ntibakunze kwegerwa n’indwara za kanseri.
Tungurusumu kandi igabanya umuvuduko w’amaraso bityo ikavura ibibazo byo
gutera gukabije k’umutima. Iyo amaraso agenda buhoro cyane tungurusumu
iyongerera umuvuduko, ibyo bigakiza indwara yo guhorana ubwoba bwinshi
no guhorana kwikanga. Nicyo gituma yitwa inshuti z’inzira z’amaraso.
Irinda kandi uguturika kw’imitsi y’umutima bikunze gutera urupfu ruterwa
no guhagarara k’umutima.
Si ibyo gusa kuko inarinda amaraso
kwiremamo ibibumbe. Nicyo gituma ivura neza imitsi yipfundikanya,
ibiturugunyu n’ukuziba kw’imitsi ijyana amaraso ari nako. igabanya
ibinure mu mubiri. Igabanya isukari nyinshi mu mubiri bigatuma ibarirwa
mu rutonde rw’ibirwanya indwara ya diyabete. Irinda abantu indwara
z’impiswi n’indwara zo mu mara. Tungurusumu irinda indwara yo kuribwa mu
ruhago kandi irwanya impumuro mbi mu myanya ndaga gitsina.
Tungurusumu
ifite byinshi ifasha ku mubiri w’umuntu, ariko birabujijwe gukoresha
tungurusumu mbisi nyinshi mu gihe uri kuva amaraso menshi yaba aturutse
mu gukomereka gutewe n’impanuka cyangwa se ku gisebe gisanzwe cyangwa
se akomoka mu mihango y’abagore. Si byiza kandi gukoresha cyane
tungurusumu ku mugore utwite.
source: umuganga.com
Abana nka bamwe mu bakeneye kwitabwaho cyane, by’umwihariko guhabwa ibiribwa...
Ibimenyetso 5 utagomba kwirengagiza Ibimenyetso bimwe na bimwe, nko...
Isombe ni imboga ziva mu bibabi by’imyumbati, bigifite itoto, uburyohe bwayo...
Tungurusumu tuyisanga muri bimwe mu byo abantu bamenyerewe
Ibitekerezo (6)
Lydia Kobusingye
7-02-2018 07:48
nashakaga gusobanuza uburyo iyo tungurusumu ikoreshwa. niba arukuyirya srimbisi cy kuyirya mubiryo bitetse plz nifuzaga ubusobanuro bwuburyo ikoreshwamo ningano ushobora gukoresha.( qauntity) murakoze.
Uwera claudine
2-05-2017 07:04
Mwiriwe neza! Mbanje kubashimira kunama zanyu. Ese tungurusumu ninziza kuyikoresha ari mbisi, nonese Umuntu yayikoresha gute kugirango imugirirere umu marof? Murakoze cyane.
Uwera claudine
2-05-2017 07:04
Mwiriwe neza! Mbanje kubashimira kunama zanyu. Ese tungurusumu ninziza kuyikoresha ari mbisi, nonese Umuntu yayikoresha gute kugirango imugirirere umu marof? Murakoze cyane.
bahizi tharcisse
9-11-2016 23:00
mwatubwira ingano yatungurusumu umuntu yafata kumunsi no mugihe umuntu yamara ayifata mugihe afire ikibazo cyumuvuduko wamaraso?
sheja Chantal
27-10-2016 00:13
nashakaga gusobanuza uburyo iyo tungurusumu ikoreshwa. ESE ni ukuyirya mubiryo cg nukuyirya arimbisi plz nifuzaga ubusobanuro bwuburyo ikoreshwamo
Claude
16-05-2013 15:06
Njye pfite ubuhamya kuko nahoraga ndibwa mimitsi maze kuyirya ubu meze neza ndumva meze neza