
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Umunyempano mu muziki uhimbaza Imana, Tugirumukiza Elisa yafatanyije na Nshimiye Athanase mu ndirimbo nshya bise ‘Naramubonye’ ikubiyemo ubutumwa bukangurira abari mu buzima bukomeye kwisunga Yesu.
Iyi ndirimbo y’iminota itanu n’amasegonda 24 yatunganyijwe na Producer Ishimwe Etienne.
Tugirumukiza yabwiye IGIHE ko indirimbo ye irimo ubutumwa bushingiye ku byo Imana yakoze mu bihe bikomeye Isi yanyuzemo by’umwihariko ikitsa ku minsi yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Igitekerezo nakigize mu gihe cya Guma mu rugo kuko yari iminsi ikomeye, kuba Imana yarayidutambukije byatumye duhimba indirimbo yo gushimangira imirimo yakoze. Mu mibereho yacu twabonye Imana ikora ibitangaza.’’
Uyu muhanzi akimara kwandika iyi ndirimbo yahisemo kuyikorana na Nshimiye Athanase.
Ati “Ubusanzwe ndirimba injyana ituje [slow], nifuje ko twasangira injyana na we aririmbamo y’Aba-Zulu. Nashatse rero kuyigerageza kuko yihuta kugira ngo ubutumwa bukomeze busakare.’’
Tugirumukiza Elisa ni umuhanzi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Mwuka Wera’ yakunzwe cyane mu baramyi bo mu nsengero, inacurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Yatangiye umuziki akiri umwana ahereye mu Ishuri ryo ku Cyumweru, muri ADEPR Gatsata. Yanyuze muri korali zitandukanye zirimo Adonai na Louange zo mu Gatsata.
Urugendo rwe nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yarutangiye muri Kanama 2016. Kuva icyo gihe amaze gukora indirimbo 11 mu gihe agifite n’indi mishinga myinshi ari gutunganya mu minsi iri imbere.
Tugirumukiza w’imyaka 29 afatanya kuririmba no gutoza abantu ibijyanye n’amajwi na muzika muri rusange.
Mu muziki afite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza kugeza ku mpera z’Isi yose no kurushaho kuyobora benshi mu nzira y’agakiza abinyujije mu nganzo ye.
Umva indirimbo ‘Naramubonye’ ya Tugirumukiza Elisa na Nshimiye Athanase
Source: Igihe
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)