Theo Bose Babireba azanye impinduka mu muziki(...)

Kwamamaza

agakiza

Theo Bose Babireba azanye impinduka mu muziki we!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-12-18 15:08:14


Theo Bose Babireba azanye impinduka mu muziki we!

Umuhanzi Theogene Uwiringiyimana
wamenyekaniye ku kazina ka "Bosebabireba"ni umuhanzi wazamutse neza
kandi mu gihe gito ahanini bitewe n’uburyo yaje afite inganzo ye
yihariye irimo amagambo afasha abantu batari bake ndetse n’uburyo ijyana
akora iba ituma abantu babasha kubyina.Mu gihe kirenga imyaka 5 amaze
akora ubu buhanzi,Theogene aratangaza ko amaze kubona abakunzi batari
bake haba hano mu Rwanda,muri aka karere ndetse no mu bihugu bya kure.

 

Yakomeje atangaza ko kugeza ubu yasohoye
Album ya karindwi ikubiyemo ubutumwa budasanzwe ndetse buherekejwe
n’injyana zifite umwimerere udasanzwe kandi zikoze mu buryo bukoranye
ikoranabuhanga rigezweho.Yasoje atangaza ko yizeye ko ubuhanzi bwe agiye
kubwongeramo ingufu zidasanzwe cyane ko izi ndirimbo nshya azanye mu
minsi mike zizaba zimaze kugera ku bakunzi be kandi bakazikunda kuruta
izazibanjirije.

source:isange.com

Ibitekerezo (4)

Jonathan

28-12-2011    05:15

Theo,indirimbo ze wazumva ariko iyo ureba amashusho yazo akojeje isoni!
Akwiye kugaruka mu muco w’imibyinire ya kikristo,vol ye ya mbere igaragaramo umuco,uko agenda asora izindi,agenda ata umurongo!ababa hafi ye muramuhugure.
Murakoze.

Mukristo

26-12-2011    02:04

ahaaaa ndabona bagenda bayembayemba,ruto ruto nirwo rugendo abasenga mube hafi ijuru ritabare.

JUSTIN

23-12-2011    09:06

Rwose mu kuri Mukagatera amvugiye ibintu nagombaga kuvuga,Theo akwiye guhindura imibyinire y’indirimbo ze kuko uburyo zimeze n’abazibyina biratandukanye cyane kdi usanga bashaka kuzisanisha n’isi cg se iza gipagani kdi ari indilimbo z’Imana.
so that icyo mvuga nuko ibya Kristo babihe Kristo n’ibya Kayizari babimuhe jyewe mba Mubushinwa ariko nkurikirana cyane amakuru cyane y’iwacu.hano muri china rero niba uri umukristo uba ugomba kuba we nta kuvanga.
ABAROMA12:2-3 ntimwishushanye n’abiki gihe.
abi kigihe bafite uko babyina ,bafite uko bambara,bafite uko bagenda ,bafite uko bavuga
ikibasha kudutandukanya n’abisi rero n’imbuto gushaka kwigana abandi ,gushaka kwemeza abantu nibyo bigusha mu mutego.
wishaka kwemeza abantu cg kwiyemeza ku bantu reka Imana yonyine ibigukorere kuko ushobora kubona abantu bagukurikiye ukibwira ko Imana ibirimo kdi ataribyo ahubwo wowe warakoze ibintu bijyanye n’irari abantu bababifitiye muribo.
MU MINSI Y’IMPERUKA ABANTU BAZIGWIRIZA ABAGISHA BAHUJE N’IRARI RYABO ,KDI BAZAKUNDA IMPIYA CYANE 2TIMOTEYO 3:1-5

Mukagatera

22-12-2011    03:28

ndamusaba guhindura imibyinire y’ababyinnyi be kuko wibaza aho baganisha niba ari ubutumwa cg ari ukwimara ishavu ko babuze aho babyinira nabwo kandi ugasanga injyana y’indirimbo n’ababyina bidahuye.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?