Tegereza isaha y’imana ubone umugisha

Imana yahaye buri wese muri twe impano zihariye agomba gukoresha kugirango umugambi w’Imana ku buzima bwacu wuzure. Ariko Imana idusaba gukoresha neza izo mpano zacu no gutegereza isaha yayo kugirango isohoze icyo yatugambiriyeho.

Gutegereza isaha y’Imana bisaba kunyurwa n’uko ubayeho. "ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite" Abafilipi 4:11

Imana yaduhaye impano zitandukanye tugmba gukoresha neza mu gihe dutegereje ko isohoza umugambi wayo ku buzima bwacu. Urugero niba ufite ijwi ryiza, ukwiye kuririmba ukaramya ndetse ugahimbaza Imana yera naho iyo utangiye kurikoresha uvanze mo ubwibone, biriya bintu bibabaza umuremyi wawe kuko uba wananiwe gutegereza isaha y’Imana. Twibuke ko “abashaka ubwiza n’icyubabahiro no kudapfa babishakishe gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho” Abaroma 2:7
Bibiliya itwereka abantu babaye intwari mu gutegereza isaha y’Imana hanyuma bagasohorezwa amasezerano. mbere y’uko Imana imuhamagara,Yozefu yamaze imyaka 13 muri gereza ashinjwa icyaha nyamara ntiyari yaragikoze. Mose yategereje imyaka 40 mu butayu kugirango Imana isohoze umugambi wayo ku buzima bwe. Aba bose hamwe no gutegereza uwiteka yabasohoreje amasezerano.

Gutegereza isaha y’Imana, ntibivuga kwicara nta kintu ukora. Ahubwo bisaba kwitunganya mu buryo bw’umwuka ugategura buri kimwe cyose ukora. Pawulo yandikira Abafilipi akavuga ko anyuzwe n’ibyo afite, mu yandi magambo ntabwo ibibazo duhura nabyo ari byo bigenga umunezero wacu ahubwo uburyo tubyitwaramo nibwo bugenga umunezero wacu. Dukwiye gushakashaka uko twabaho twishimye mu gihe dutegereje isaha y’Imana.

Bibiliya isobanura gutegereza nk’igihe cy’ibyiringiro (abaroma 8:23). Mujye musenga kandi mushimire Imana ibyo yabateguriye. N’ubwo mutabirebesha amaso cyangwa ntibibahumurire, ariko mu by’ukuri hari icyo Imana iba yakoze mu buzima bwacu.

Inshingano ya mbere ku bakristo ni ukwizera. Ba mu mwanya wawe neza utegereze, wizere ahasigaye Imana izakora ikintu cyiza mu buzima bwawe.

Source: www.top.chretien.com

Vestine agakiza.org