Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi , Ikinyamakuru CBN (Christian Broadcast Network) cyatangije ibiterane ku rubuga rwa Facebook bigenewe abana bo muri Myanmar. Ni umunsi w’amasengesho y’abana ategurwa n’itsinda Superbook ryo muri CBN, bikaba kandi ibirori ngarukamwaka byigisha ndetse bigashishikariza abana gusenga.
Myanmar ni igihugu giherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umugabane wa Asia, gihana imbibi n’ibihugu nka Bangladesh, Ubuhinde ndetse n’Ubushinwa. Gukorera ivugabutumwa muri aka gace n’ibintu bitoroshye dore ko hari n’abahasiga ubuzima bahorwa kwizera kwabo.
Nkuko bibiliya ivuga ko umwana akwiye gutozwa inzira akiri muto (Imigani 22: 6) , Superbook yatanze uyu musanzu mu gutoza abana gusenga.Bitewe n’uko abitabiraga ibi biterane muri iyi minsi isi ihanganye na COVID-19, batashoboraga guterana imbonankubone, itsinda rya Superbook ryateguye ibiterane ku ya 5 Nyakanga byanyujijwe kuri Facebook.
"Ndi umunyamasengesho ubiharanira" ni porogaramu yo kuri interineti igaragaramo abahanzi b’Abakristo muri icyo gihugu cya Myanmar ,baririmba hamwe n’imiryango yabo muri ibyo bihe byo gusenga hamwe n’ababakurikira kuri facebook.
Itsinda rya Superbook ryaranditse rigira riti: "Amasengesho ashobora guhindura ibintu byose. Reka dusenge kandi twibuke gusengera n’abandi."
Abitabiriye ibirori barabyinnye, bararirimba kandi basengera hamwe n’imiryango n’inshuti. Abana bo mu ishuri rya Superbook Sunday School mu turere turindwi two muri Myanmar nabo baririmbye kandi basengera hamwe n’ababakurikiraga kuri facebook.
Source: CBN NEWS
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)