Sobanukirwa uko headphones zangiza amatwi

Kwamamaza

agakiza

Sobanukirwa uko headphones zangiza amatwi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-23 05:47:17


Sobanukirwa uko headphones zangiza amatwi

Igihe umara buri munsi urimo kumva ibintu bitandukanye kuri telephone ngendanwa cyangwa mudasobwa yawe ukoresheje headphones (ecouteurs) ubushakashatsi bwagaragaje ko bishobora kugira uruhare mu gutakaza ubushobozi bwo kumva mu buzima bwawe.

Nk’uko ubushakashatsi bubitangaza, urusaku rwo ku rwego rwo hejuru rushobora kwangiza ubushobozi bwawe bwo kumva mu gihe kizaza.

Abana bato, ingimbi n’abangavu ni bo ni bo bafite ibyago byinshi kuko bamara amasaha menshi y’umunsi barimo kumva umuziki kandi bumvira kuri volume yo hejuru. Ibi ni ibyatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (National Institute of Health).

Ishami rya l’ONU rishinzwe ubuzima ku isi OMS (Organization Mondiale de la Sante) ritangaza ko nibura 50% by’abantu bafite imyaka 12-35 bari mu byago byo gutakaza ubushobozi bwo kumva biturutse ku kumara umwanya munini bumva amajwi cyangwa umuziki bakoresheje telephone na mudasobwa.

Aganira n’urubuga Healthline, Dr Daniel Fink umuganga w’amatwi yagize ati “Abantu muri rusange ntibumva uburyo kumara umwanya bumva ibitandukanye bakoresheje headphones byangiza buhoro buhoro ubushobozi bwabo bwo kumva bityo bigatuma bumva nabi”.

Dr Daniel Fink yakomeje agira ati “Hatabayeho urusaku rwinshi mu matwi, dushobora kumva neza kugeza mu myaka y’ubusaza, uretse ko iki kintu kitoroshye muri iki gihe inganda zikataje.

Mary L.Carson umuganga w’indwara z’amatwi yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko abantu batakaje ubushobozi bwo kumva hanyuma ntibavurwe neza, bafite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara yo kwibagirwa (dementia).

Yakomeje avuga ko ubushakashtsi bwagaragaje ko iyi ndwara yo gutakaza ubushobozi bwo kumva (healing loss) ivuwe neza igabanya ibyago byo kurwara indwara yo kwibagirwa (dementia).

Ni gute umuntu yakwirinda gutakaza ubushobozi bwo kumva?

Gukoresha ecouteurs zabugenewe zifite volume yok u rwego rudakabije.

Gukoresha application igufasha kumenya ikigero cy’urusaku ruri kwinjira mu matwi.

Kwita ku bimenyetso bikwereka ko watangiye gutakaza ubushobozi bwo kumva harimo: kunanirwa kumva mu rusaku, kumva amajwi y’abantu ariko ntumenye icyo barimo kuvugan’ibindi.

Gukoresha igenzura ku myumvire yawe kugira ngo mugihe basanze harimo ikibazo babashe kugufasha ku buryo bwihuse.

Muri macye, birakwiye buri wese yita ku matwi ye akayarinda ibyayahungabanya harimo imikoreshereze mibi ya headphones bityo akaba yatakaza ubushobozi bwo kumva.

Src: https://www.healthline.com/

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?