Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Iyo tuvuze kuramya mu bitekerezo by’abantu benshi hahita hazamo imirimo itandukanye ikorerwa mu rusengero harimo kuririmba, gusenga, guhimbaza Imana ndetse na lituligiya iteguye neza. Kuramya Imana nyakuri ni ukuyegurira umubiri,umutima n’intekerezo zose (Abaroma 12: 1-2)
Mbere yo gutangira kuraya imana hari ibintu biba bisunikira umuntu muri icyo gikorwa muri byo harimo: ubuntu bw’Imana bubonekera mu byo yaduhaye (umwuka wera, ibyishimo, ubwenge, icyizere, amahoro , ubwisanzure n’umutekano ) mu yandi magambo ibi byose bituma umuntu aramya Imana.
Mu rugendo rwo gusobanukirwa kuramya Imana dutanga imibiri yacu ho igitambo mbese Imana turayiha wese haba imibiri , imitima n’ubwenge icyo gihe umuntu arirekura akiyegurira uwiteka akaba ariwe umuyobora wese.
Imana ishaka ko tuyiramya mu kuri no mu mwuka (Yohana 4:23-24) igihe Satan yageragezaga Yesu ngo amuramye, yesu yahise amwibutsa ko hagomba kuramywa Imana yonyine (Matayo 4:10)
Kuramya Imana nyakuri ni ukuyubaha, kuyikorera no gukurikiza amategeko yayo. Uburyo turamya Imana bigaragarira mu buzima bwacu tubamo buri munsi haba mu byo tuvuga , ibyo dutekereza n’ibyo duteganya.
Kuramya Imana kandi habamo kugira umutima uhindutse bundi bushya wuzuyemo kwizera I mana no kuganzwa n’umwuka wera akaba ariwe ukwigisha kuramya Imana nyako nahoubundi buryo bunyuranye n’ibivugwa hano.
Iyo tuvuga kuramya Imana , usanga bifite umwihariko kurusha guhimbaza Imana., kuko guhimbaza Imana akenshi usanga ari biriya bikorwa mu materaniro aho hibandwa ku gukoresha umubiri gusa, nabyo ni byiza cyane ariko kuramya Imana byo bizamo no kerekeza umutima n’intekerezo kuri Kristo
Mu by’ukuri, kuramya Imana niukuyigomororera intekerezo zacu, umutima, ubwenge n’umbiri wacu ikaba ariyo ibiyobora ikindi kandi tugakurikiza amategeko yayo yaduhaye kugenderaho, iyo bimeze bityo tuba dukoze icyo twaremewe.
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Ibitekerezo (0)