Sobanukirwa inyungu zo kumvira

Kwamamaza

agakiza

Sobanukirwa inyungu zo kumvira


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-11-23 08:55:14


Sobanukirwa inyungu zo kumvira

Kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira uwiteka. Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima. Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, n’imbuto z’amatungo yawe, kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe (Gutegeka kwa Kabiri 28:2-4).

Mu bushakashatsi bwakozwe, abantu babarirwa mu magana babajijwe iki kibazo: "Ni ikihe kintu cyiza cyakubayeho mu myaka itanu ishize?" Igitangaje, benshi babashije gusubiza bagira bati: "Ntacyo".

Ijambo ry’Imana ridusezeranya ibyo kurya bya buri munsi, umushahara n’imigisha, nyamara abantu ntibashoboraga no kwibuka ibihe byiza Imana yabahaye ahubwo ibibazo bibahuma amaso! Mbega agahinda!

John Mason yagize ati: "Ni gake tubona ibintu uko biri. Ariko nk’uko turi abantu usanga turenza ingohe ibyiza Imana yadukoreye twibwira ko ibibazo dufite bibirusha ubwinshi. Kenshi na kenshi ibitekerezo byacu bifungirwa ahantu hamwe. Kubera gushaka umutuku, twibagirwa ubururu neza.

Mubyukuri twibanda ku gutekereza ejo hazaza, kandi Imana itubwira kwibanda kuri uyu munsi. Turashakisha ahantu hose tukajararajara, kandi igisubizo kibereye hafi yacu cyane. Niba umuntu abishaka kandi abishyize mo imbaraga, aba afite amahirwe yo kubona no kwakira ibyo Imana yamuteganyirije.

Niba umuntu abishaka kandi abishyize mo imbaraga, aba afite amahirwe yo kubona no kwakira ibyo Imana yamuteganyirije

Bibiliya itubwira neza iti: Kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira uwiteka. Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima. Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, n’imbuto z’amatungo yawe, kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe... (Gutegeka kwa Kabiri 28:2-13).

Mubyuuri iyo wubashye kandi ukumvira Imana ubikuye ku mutima, uko byagenda kose umugisha w’Imana ukuzaho mu buryo bwose kandi nta kintu na kimwe gishobora kurogoya umugambi w’Imana. Nimucyo rero twiyongeremo imbaraga kandi dushakashake uko twamenya ibyo Umwami ashima nibwo tuzagerwa ho n’imigisha yose Imana itugenera.

Source:www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?