Sobanukirwa ibintu 3 bitangwa na Yesu isi(...)

Kwamamaza

agakiza

Sobanukirwa ibintu 3 bitangwa na Yesu isi idafite


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-30 05:40:58


Sobanukirwa ibintu 3 bitangwa na Yesu isi idafite

Mu buzima bwa buri munsi hari ibyo dushobora guhabwa n’ababyeyi, incuti n’imiryango ariko hari aho abo bose bagera bakamanika amaboko batsinzwe kuko nta muntu wabasha gutanga agakiza n’amahoro, ahubwo byose biva ku Mana.

“Nuko yenda kugera i Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw’inzira isabiriza, 36yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo.37Barayibwira bati “Ni Yesu w’i Nazareti uhita”.

38Irataka cyane iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.” 39Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke, ariko irushaho gutaka iti “Mwene Dawidi, mbabarira.”40Yesu arahagarara, ategeka ko bayimuzanira. Igeze bugufi arayibaza ati 41“Urashaka ko nkugirira nte?”Iti “Databuja, ndashaka guhumuka.”Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”43Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana. Luka 18:35

“Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya”. 2 Abakorinto 5:17

Bibiliya yavuze ko iyo umuntu ari muri Kirisitu Yesu aba abaye icyaremwe Gishya. Aha tugiye kureba ibintu 3 Yesu atunze ariko isi idafite:

1. Agakiza

Isi ifite ubutunzi ariko nta gakiza ifite. Iyo tuvuze agakiza humvikanamo ukiza n’ukizwa. Yesu atanga agakiza ariko si ubuntu kuko agaha uwagakeneye. Tumaze gusoma inkuru z’iyi mpumyi zirantangaza, ise yari Timayo, akabyara umwana witwa Baruturumayo ariko yari impumyi. Yakundaga gusaba kandi yabaga azi amasaha yo gusaba. Igihe kimwe yicaye aho ngaho, yumva neza ko Yesu agakiza atagatangira ubuntu. Yesu yaciye kuri iyi mpumyi ayireba kandi yarazi neza ko ikeneye gukira. Ariko Yesu kugira ngo agire icyo amukorera hari ijambo yagombaga kuvuga.

Yumva igihiriri cy’abantu bari baherekeje Yesu kuko Yesu aho ari ntihabura amashimwe. Kuko aho ageze ibintu biremera. Ijambo yatatse avuga ni iri “Yesu mwene Dawidi mbabarira”. Abari kumwe na we batangira kumucecekesha, ariko Yesu abyumvishe arabategeka ngo bamumuzanire. Babanza kumubwira bati “Humura”. Kugira ngo ahinduke icyaremwe gishya yagombye guta umwitero we.

Ijambo rigizwe n’inyuguti 9 niryo rihesha kuba icyaremwe gishya, rivuga ngo mbabarira ni ryo ryonyine riguhindura icyaremwe gishya. Ariko kurivuga biragora kuko biba bimeze nk’umuntu wikoreye toni nyishi, ariko Bibiliya itwereka ko hari abantu byagiye binanira kurivuga

Mu itangiriro Bibiliya itwereka ko Adamu na Eva bari basanzwe babanye neza n’Imana ariko, umunsi bacumuye Imana yaje kubareba ifite ibikapu 3, harimo icy’imbabazi, ariko banga kuvuga ngo mbabarira. Babyanze ifata umugabo imuha igikapu cyo kwiyuha akuya, naho umugore imuha igikapu cyo kubyara ababaye. Undi muntu ni Kayini, Imana yabwiye ko ibyaha byitugatukira ku muryango w’umutima we ariko yari akwiye kubitegeka. Ariko Kayini yanze guca bugufi kubw’icyaha cye, ndetse mugihe Imana imumenyesheje igihano cye aho kuvuga ati “Mbabarira” aravuga ati iki gihano kirakomeye. Abandi ni Ananiya na Safira.

Mu isezerano rishya havugwamo abigishwa ba Yesu. Umwe ni Yuda Isikariyoti undi ni Petero. Yuda yakoze ibyaha 2. Icyambere yajyaga akora mu ruhago rw’impiya, ikindi cyaha Yuda yakoze ni ukugambanira Yesu. Ariko ntabwo yabikoze amwanga, ahari yibwiriga ko agiye kurya mafaranga y’abatambyi noneho Yesu azabacika. Yibwiraga ko Yesu aza kubacika. Yuda yakurikiranye inzira y’umusaraba ya Yesu, abonye birangiye atabacitse aragenda yimanika mugiti yikubita hasi arasandara. Yuda ntiyapfuye azize ko agambaniye Yesu ahubwo yazize ko atavuze ijambo ngo mbabarira.

Undi ni Petero. Yakoze ibyaha bitandatu kuva aho inzira y’umusaraba yatangiriye. Icyaha cyambere Petero yariyemeraga, icyakabiri yimye Yesu amasengesho kandi ayacyeneye. Icya gatatu yari umuzerote yari umwicanyi yakase umuntu ugutwi, riko yashakaga kumwicisha inkota. Icyakane yatereranye Yesu mu byago, aho bamutwaye bakajya barenga ahinguka, icya gatanu yaraye yota umuriro wo murugo rw’umutambyi aho bavugaga Yesu nabi, icya gatandatu yihakanye Yesu inshuro eshatu, ariko inkoko ibitse gatatu, avuga rya jambo ngo mbabarira mwami wange, ijambo ryananiye Yuda.

2.Amahoro

Yesu amaze kuzuka yabwiye abigishwa be ati “ Mbasigiye amahoro, kandi sintanga nkuko abisi batanga. Kuko isi ifite igisirikare ariko gishaka umutekano ariko si amahoro. Iyo ubonye abantu babyina mu rusengero ugira ngo ni uko batunze ibya mirenge, ariko nta byo ahubwo, ni ukubera amahoro Yesu aha abantu be.

Yesu niwe wagiye atwomora ibikomere by’amateka iby’imiryango, ndetse n’ibindi byinshi, ubwo yadusanganye igipfurumba cy’agahinda, maze abitwomororamo maze duhinduka icyaremwe gishya. Iyo ugifite guhora wijimye munzu y’Imana uba utari wahinduka icyaremwe gishya.

3.Yesu niwe wenyine utanga imbaraga z’Umwuka Wera

Ntabwo isi ishobora kuzitanga, ntabwo umuntu wuzuye Umwuka Wera yajya gusambana. Kuko izo mbaraga ziba zimufashe, rero iyo uvuze ijambo mbabarira Yesu aguha izi mbaraga. Izi mbaraga zihesha umuntu uzifite kwera imbuto. Ubutumwa bwa Yesu uko bwanditswe na Yohana15. Yesu Kirisitu niwe muzabibu w’ukuri, natwe tukaba amashami. Ariko ishami ritera imbuto arikuraho akaritwika. Rero niba utera imbuto nturaba icyaremwe gishya.

Muri macye tugire icyifuzo cyo guhinduka icyaremwe gishya,nibwo tuzabona ibintu isi idashobora gutanga: amahoro, agakiza ndetse n’imbaraga z’Umwuka Wera bityotuzabashe gusohora mu ijuru amahoro.

Source: cepurhuye.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?