Sobanukirwa akamaro ko guca bugufi mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Sobanukirwa akamaro ko guca bugufi mu kurwanya satani


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-07-23 07:37:23


Sobanukirwa akamaro ko guca bugufi mu kurwanya satani

“Ariko nubwo bimeze bityo Imana irushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.” Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.…….. Mwicishe bugufi imbere y’Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru.”(Yakobo4:6-7, 10)

Iyi mirongo iratubwirako kubaha no guca bugufi imbere y’Imana ari ibintu cy’ingenzi bikenewe mu kurwanya satani. Impamvu ni uko kimwe mu biranga satani ni uko yuririra ku bwibone. Ubwibone nibwo bukurura satani. Byongeye kandi mu bwibone niho hantu akura imbaraga. Niba ujya wibona warangije gukingura amarembo ya satani. Ubwibone ni inzira yoroshye satani acishamo ibitero bye.

Igihe satani yasangaga Adamu na Eva mu ngobyi ya Edeni, yabateye kwishyira hejuru abumvisha ko bazahwana n’Imana(….bagahindurwa nk’Imana, bakamenya icyiza n’ikibi….( Itang. 3:5). Ubwenge no kwigira nk’Imana biracyari inzira satani acishamo ibikorwa bye.

Ubwibone satani atera bubyara amacakubiri no kwigomeka. Bibiliya itubwirako ubwibone aribwo bwateye satani kwigomeka ku Mana.
“Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere y’Abami kugira ngo bakwitegereze.”(Ezekiyeli 28:17)

Ubwibone bushobora kudutera kugira imyitwarire mibi ku badukikije (cyane cyane ku batuyobora ) maze bigatera amacakubiri. Gucikamo ibice bikunze kuboneka mu itorero akenshi biterwa n’ubwibone.

Yesu yatubwiye ko iyo ubwami bwigabanyije ubwabwo busenyuka (Luka11). Satani ashaka ko ubwami bw’Imana busenyuka. Akora ibishoboka byose kugirango azane umwiryane n’amacakubiri. Kwirema ibice no kuryana ntahandi bituruka atari mu bwibone. Ubwibone ni igitaka cyiza satani abibiramo imbuto. Igihe twicishije bugufi, tuba twanze ko satani atubibiramo izo mbuto.

Ubwibone ni umuzi wo kubura uburinzi, guhorana ubwoba no kujugunwa, n’aho umuntu wicisha bugufi ashyirwa hejuru n’Imana kandi akagwiza imbaraga z’umutima. Ubwibone ntabyishimo buzana .Rimwe na rimwe umuntu ashaka guhisha ubwibone bwe akabyita ko akunzwe cyane. Akenshi umuntu wiyumva ko aboneye, afite ubwiza , yatoranijwe… ni we ugaragarwaho n’ubwibone akaba intandaro amacakubiri, ni we satani akoreramo.

Abakristo nibirangwa no kwicisha bugufi, ntamacakubiri azigera abarangwamo , bazahabwa ibyo bakennye ku buntu kandi bazabona imbaraga zo kurwanya satani n’abadayimoni .

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?