Nuramuka ubonye ibimenyetso bikurikira uzihutire kugana kwa muganga
Ibimenyetso 5 utagomba kwirengagiza Ibimenyetso bimwe na bimwe, nko...
Vitamine K ni ingenzi mu gutembera kw’amaraso. Tuyisanga mu biribwa byiganjemo imboga: epinari, sereri, amashu , cocombre n’ibindi. Menya uruhare rwa vitamine K mu mubiri wawe ndetse n’ibyago byo kubura cyangwa kurenza urugero ndetse n’uburyo wavurwa ugasubirana ubuzima buzira umuze.
Vitamine K igabanyijemo amoko abiri: Vitamine K1 iboneka mu mboga rwatsi ikagira umumaro wo kubungabunga amaraso ndetse no gutuma avura. Habaho kandi vitamine K2 ituruka ku biribwa bikomoka ku matungo.
Akamaro ka vitamine K mu mubiri:
Vitamine K ituma amaraso avura:
Vitamine K imaze igihe kinini izwiho kugira uruhare mu gutembera kw’amaraso (coagulation du sang): bityo ikarinda kuva amaraso mu gihe umuntu akomeretse yakagombye kuva amaraso akamushiramo ariko hamwe na vitamine K ahita avura.
Vitamine K ibungabunga ubuzima bw’amaraso:
Abashakashatsi baherutse kuvumbura ko vitamine K ari ngombwa kugirango amagufwa, amagufwa. Vitamine K ivugwaho kuba nziza ko mu mikurire y’amagufwa ku bana ndetse ningimbi, ndetse no kwirinda kumungwa kw’amagufwa ku bantu bakuru.
Dore ibyo kuya wasangamo vitamine K
Ibiribwa bikungahaye kuri vitamine K1 ni imboga zifite amababi (epinari, salade y’icyatsi), imyumbati itandukanye, soya n’amavuta ya olive. Izindi mboga n’amavuta, imbuto, zitanga bike.
Ibiribwa bitanga vitamine K2 ahanini ni umwijima w’inyamaswa n’ibikomoka ku mata (harimo na foromaje), hamwe na natto, ibiryo gakondo by’Abayapani bikozwe muri soya isembuye.
Ibyo ukwiye kumenya kuri vitamine K:
Vitamine K yumva urumuri , ubushyuhe hamwe na oxide yo mu kirere. Kubibungabunga, nibyiza ko ibiryo bikomeza gukonja kandi bikarindwa urumuri ndetse bigakoreshwa vuba. Nibiba ngombwa, ni byiza kubiteka umwanya uringaniye kandi ukirinda kubishyushya inshuro nyinshi.
Source: www.doctissimo.fr
Ibimenyetso 5 utagomba kwirengagiza Ibimenyetso bimwe na bimwe, nko...
Impyiko ni rumwe mu rugingo rw’ibanze ku mubiri w’umuntu, zifite umumaro wo...
Abana nka bamwe mu bakeneye kwitabwaho cyane, by’umwihariko guhabwa ibiribwa...
Isombe ni imboga ziva mu bibabi by’imyumbati, bigifite itoto, uburyohe bwayo...
Ibitekerezo (0)