
Buri mwaka inda ibihumbi 60 nizo zikurwamo mu Rwanda
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Sesame iri mu bwoko bw’ibinyampeke,ikaba ari ingenzi mu mubiri w’umuntu kuko ifasha uruhu, amagufwa, amenyo ndetse n’umutima kugubwa neza. Ikoreshwa uyivanze mu ifunguro cyangwa ugakoresha amavuta yayo.
Akamaro k’intete (seeds)
Intete za sesame zikungahaye ku munyu ngugu witwa calicium,calicium ikomeza amagufwa. Izi ntete kuzongera mu ifunguro wateguye bigirira umubiri wawe umumaro.
Akamaro k’amavuta ya sesame (sesame oil)
• Amavuta ya sesame afite aside zitwa omega 6 fatty acids, zifasha mu kunoza imikorere y’ubwonko ndetse zigafasha uruhu n’umusatsi kumererwa neza.
• Amavuta ya sesame akungahaye mu byo twita antioxidants, zifasha gukira ibikomere byo ku mubiri.
• Aya mavuta agizwe na sesamin ifasha umubiri gukora neza no kurwanya ingaruka zishobora guterwa n’ibinyobwa bifite alcohol urugero: whisky
•Amavuta ya sesame iyo uyasize mu mutwe usa n’ukora massage, arwanya umunaniro.
Akamaro k’amavuta ya sesame ku musatsi
Afasha umusatsi gukura neza
Gukoresha amavuta ya sesame ku musatsi bifasha kwirukana imvuvu
Amavuta ya sesame iyo uyakoresha kenshi, arinda umusatsi wawe gupfuka.
Amavuta ya sesame arinda umuntu kuzana imvi imburagihe, iyo ukunda kuyasiga mu musatsi.
Akamaro k’amavuta ya sesame ku mikorere y’umutima.
Kurya sesame byongerera imbaraga imitsi itembereza amaraso mu mubiri.
Kurya sesame bifasha umubiri gukora abasirikare b’umutuku (globules rouge) barwanya ikintu cyose kinjira mu biri kigamije kuwusenya.
Amavuta ya Sesame abamo tyrosine yo mu bwoko bwa acide amino, kurya ifunguro ririmo sesame bifasha umuntu kuko yirukana umunaniro, agahinda bigatuma umubiri w’umuntu ugubwa neza.
Sesame ifite ibyiza ntagereranywa, yongere mu ifunguro ryawe maze wirebere ukuntu ugira ubuzima buzira umuze.
Source: www.FabZania
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Kenshi ukunze kubona abantu bagenda bifashe mu nda,
Ibicurane, gufungana mu mazuru, kokera mu mihogo, kwitsamura. Ibi iyo...
Ibimenyetso 5 utagomba kwirengagiza Ibimenyetso bimwe na bimwe, nko...
Ibitekerezo (1)
Masengesho Esoerance
3-02-2020 02:23
Murakoze kutubwira ibyiza bya sezame, nonese wayikoresha kukigero kingana iki? Kumunsi?