
Buri mwaka inda ibihumbi 60 nizo zikurwamo mu Rwanda
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Chou-fleur ni ubwoko bw’imboga zikungahaye kuri vitamine B, fibure (fibre) zishinzwe kunoza imikorere y’urwungano ngogozi ndetse no kugabanya ibiro, antioxydants zifite ububasha bwo kurwanya kanseri, habamo kandi icyo twita choline ifite umumaro wo kunoza imikorere y’ubwonko.
Izi mboga, ibizigize bifasha mu gukomeza amagufwa, gutunganya imikorere y’umutima ndetse no kwirinda kanseri.
Abantu bafata imiti igabanya ibinure mu maraso ntibakwiye kurya chou fleur nyinshi kuko vitamine K nyinshi ishobora kubangamira imiti.
Reka turebere hamwe kamaro ka chou fleur mu mubiri:
Kurya ibiryo byinshi by’ibimera, nka chou fleur, byagaragaye ko bigabanya ibyago byo kugira umubyibuho ukabije, diyabete, indwara zumutima, n’impfu muri rusange kandi byongera imbaraga
Chou fleur zifasha urwungano ngogozi gukora neza:
Chou fleur ni ingenzi mu gukumira impatwe, kubungabunga inzira zifungura neza, no kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amara.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko fibre ishobora gufasha kugenzura imikorere yumubiri Kubera iyo mpamvu, ifasha kugabanya ibyago byo kwandura indwara z’umutima n’imitsi, diyabete, kanseri, n’umubyibuho ukabije.
Chou fleur irwanya kanseri:
Mu myaka 30 ishize, kurya imboga nyinshi zikomeye byajyanye no kugabanuka kwa kanseri y’ibihaha na kanseri y’amara.
Ubushakashatsi bwerekanye ko ibinyabuzima birimo sulfure, bizwi ku izina rya sulforaphane, bishobora gufasha kurwanya kanseri zitandukanye.
Chou fleur zituma ubwonko bukora neza:
Choline iboneka muri chou fleur ifasha gusinzira, gukora neza kw’imitsi, kwiga, no kwibuka.
Ifasha kandi kubungabunga imiterere ya selile zigize umubiri, ifasha mu kugabanya ibinure, kandi igabanya uburibwe bukabije
Chou fleur zikomeza amagufwa:
Gufata vitamine K nkeya bibangamira ubuzima bwiza bw’amagufwa. Mu gihe gufata vitamine Kihagije bifasha kwinjiza calicium no kwirinda gusohora calicium mu nkari.
Chou fleur ituma amaraso atembera neza:
Gufata fibre nyinshi byagaragaye ko bigabanya ibyago byo guhura nibibazo by’umutima.
Abantu bafata calcium nyinshi bafite ibyago byo kwiyongera kwa calcium mumitsi yamaraso, ariko gufata vitamine K hamwe na calcium birashobora kugabanya amahirwe yibi bibaho.
Nimucyo rero turusheho gufata chou fleur mu mafunguro yacu ya buri munsi kuko bizaturinda kwibasirwa n’indwara z’umutima, imitsi, cancer y’amara n’izindi nyinshi, bityo tuzabaho dufite ubuzima buzira umuze.
Source: www.medicalnewstoday.com
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Kenshi ukunze kubona abantu bagenda bifashe mu nda,
Ibicurane, gufungana mu mazuru, kokera mu mihogo, kwitsamura. Ibi iyo...
Abana nka bamwe mu bakeneye kwitabwaho cyane, by’umwihariko guhabwa ibiribwa...
Ibitekerezo (0)