Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu minsi ya vuba mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya bizahabwa abahanzi n’amatsinda aririmbira Imana ahagaze neza mu gihugu hose.
Ibi bihembo byiswe “Sion Awards” byatekerejweho mu guha agaciro abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana, ubusanzwe baririmbira igihe kinini mu rusengero ariko ibyo bakora ntibabishimirwe mu ruhame.
Amakuru yizewe ava mu Kigo cya Gikirisito kiri gutegura ibi bihembo ni uko bizaba bifite umwihariko ugereranyije n’ibisanzwe bitangirwa mu butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati “Amakuru arambuye ku itangwa ry’ibi bihembo azatangarizwa mu kiganiro n’itangazamakuru giteganyijwe mu minsi iri imbere.’’
“Sion Awards” ni ibihembo birimo amavugurura menshi ugereranyije n’ibisanzwe mu muziki uramya ukanahimbaza Imana.
IGIHE.COM dukesha iyi nkuru yamenye ko usibye ibihembo bizatangwa, abazabihabwa bashobora no gufumbatizwa amafaranga yo kubiherekeza. Ibyiciro bizahembwa muri “Sion Awards” ntibiramenyekana.
Sion Awards igiye kwiyongera mu bindi bihembo bisanzwe bitangirwa mu Rwanda mu ruhando rw’abakora umuziki uhimbaza Imana. Ni nyuma ya Groove Awards yakunze kutavugwaho rumwe, SIFA Rewards ihemba ibigo n’abahanzi b’indashyikirwa ndetse na Rwanda Gospel Stars Live.
Ibihembo bya “Sion Awards” bizatangira muri uku kwezi k’Ugushyingo 2021 bisozwe muri Mutarama 2022, ari naho hazatangazwa ababyegukanye.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)