Saba Imana iguhishe mu kato k’umugambi(...)

Kwamamaza

agakiza

Saba Imana iguhishe mu kato k’umugambi wayo.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-31 03:21:40


Saba Imana iguhishe mu kato k’umugambi wayo.

“Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n’ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi” kuva 2:3

Uyu mubyeyi wa Mose nk’uko Ijambo ry’Imana ryatubwiye yari ananiwe nk’umuntu atagishoboye gukomeza guhisha umwana we abahigaga abana bose bari muri mu cyigero cya mose muri Egiputa, arangije asanga nta bundi buryo yatabara umwana we uretse kumubohera akato(ubwato butoya) akaba ariho amuhisha ibindi akabiharira Imana.

Muri iki gihe turimo isi yose ihangayikishije n’icyorezo cya COVID-19, ibibazo n’ingaruka duhura nazo kubw’iki cyorezo ni byinshi, ariko ndakumenyesha ko ubuhungiro nta handi buri ni mukato k’umugambi w’Imana

Iki cyorezo nubwo kigoye isi ariko twebwe abizera Yesu kristo iteka duhora mu rugamba nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga turwana n’isi, umubiri na satani. Bivuze ngo Corona virus n’ingaruka yateza zose ni urugamba tugomba kurwana tukarutsinda nk’itorero ry’Imana, nta bundi buryo rero bwo kubigeraho uretse kuba mukato k’umugambi w’Imana

Birashoboka ko wibaza amaherezo y’ibi bihe urimo, ucitse intege se, ufite ubwoba bw’ibizaba ejo cyangwa mukanya, ubona ibibazo bikomeje kuba byinshi kubera akazi kahagaze, ubushobozi bukomeje kuba bucye. Ubona unanijwe n’ibihe uri gucamo, n’ibindi byinshi, ariko ndakwibutsa ko byose ubuhungiro ni muri Yesu, nta handi wakura gutuza atari mu mugambi w’Imana!

“Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. Ndabwira Uwiteka nti “Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.” Zaburi 91:1-2

Mose igihe yari ari mu kato k’umugambi w’Imana, ibibazo isi yari ifite icyo gihe byaramushatse biramubura kuko yari ari mu kato k’umugambi w’Imana. Iyo uri mu kato k’umugambi w’Imana, ibibazo biraza bigasanga umugambi w’Imana wahageze,

Iyo uri mu kato k’umugambi w’Imana, ubukene ntacyo bugutwara kuko busanga uri mu mugambi w’Imana. Iyo uri mukato k’umugambi w’Imana, ibigeragezo, indwara, amagambo n’ibindi biraza bikakubura kuko uri mumugambi w’Imana.

Iyo uri mukato k’umugambi w’Imana, ibibazo byo murugo birahaguruka bigasanga urakomeye, kuko uri mumugambi w’Imana. Iyo uri mukato K’umugambi w’Imana, satani aragusha akakubura, abanzi bawe baragushaka bakakubura kubera ko uba uri mukuboko k’Imana.

Iyo uri mukato k’umugambi w’Imana ibikwihebesha iyo bije uby’ibutsa ko Imana Igufite mumugambi wayo, ubyibutsa ko ufite umutabazi, ubyibutsa ko hari Umwami ukengera.Iyo uri mukato k’umugambi w’Imana ibigutera ubwoba iyo bije bisanga ukomeye kuko uba uri mumugambi Wayo.

“Nanjye ndababwira nti: ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa, kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.” Luka 11:9-10

Ukwiye kwinginga Imana ikagushyira mu kato k’umugambi wayo. Saba Imana igushyire kandi ikurindire mu m ugambi wayo, nk’uko Ijambo ribivuze. Umuntu wese usabye Imana ngo imurengere ihora yiteguye kumwumva. Nta handi hari ubutabazi bw’ibyo uri gucamo muri iki gihe atari mu mugambi w’Imana.

Nta handi hari ubuhungiro bw’ibyo uri gucamo atari mu mugambi w’Imana. Nta handi watabarirwa atari mu mugambi w’Imana. Ntahandi hari ibyiringiro atari mumugambi w’Imana, nta handi wakura uburinzi atari mu mugambi w’Imana. Nta handi wacikira ingaruka isi iri guzamo kubera corona virus atari mu mugambi w’Imana. Ndakwifuriza kuba mukato k’umugambi w’Imana.

“Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati “Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze.” Yesaya 30:15

Mwakire neza Ijambo ry’Imana, yari mwene so muri Kristo Yesu Ev. Alpha Jibu Buntu

Source: Cepurnyarugenge.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?