River Studio igiye gushyira ku mugaragaro(...)

Kwamamaza

agakiza

River Studio igiye gushyira ku mugaragaro Album yitwa ‘Menyesha Igihe’


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-10-08 04:31:57


River Studio igiye gushyira ku mugaragaro Album yitwa ‘Menyesha Igihe’

Inzu itungaya imiziki, River Studio Rwanda igiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (mu buryo bwa Live), indirimbo zaririmbwe n’abahanzi batandukanye bakunzwe cyane mu zo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi Launch izaba kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, ikazakurikiranwa imbonankubone kuri Shene za Youtube: ‘River Studio Rwanda’, na ‘Agakiza Tv’ guhera ku isaha ya saa 04:00 z’umugoroba.

Mu kiganiro Agakiza.org yagiranye n’umuyobozi w’ iyi studio ari nawe wayishinze, Producer Ndikumukiza Samuel (Sam) yavuze ko guhuriza abahanzi batandukanye muri ubu buryo ari ihishurirwa yagize mu rwego rwo gukomeza kwamamaza no kwagura Ubwami bw’Imana. Yagize ati” Ni ihishurirwa nagize ryo gukora Album, ariko kuko njye ntari umuririmbyi, ndi umucuranzi [Ariko ntoza abaririmbyi]. Ntabwo umuhamagaro wanjye ari ukuririmba cyane, ni yo mpamvu nifashishije benedata basanzwe baririmba, nkandika(Indirimbo) bakaza bakaririmba”

Intego ya ’Menyesha Igihe Album Launch’ igaragara muri Bibibiliya mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 24: 43-44, hagira hati "Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo."

Nkuko bigaraga kuri Afishe y’icyi gitaramo, abaririmbyi bakoranye na River Studio ni: Aime Uwimana, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Tonzi, Serge Iyamuremye, Alex Dusabe, Nshuti Bosco, Papy Clever, Espoire Balaka, Bidandi, Samuella Jessie Ndikumukiza. Producer Sam avuga ko “Aba bahanzi ari inshuti twakoranye umurimo hashize igihe kirekire”, akavuga ko nubwo ari bo yafashe ashobora kuzifashisha n’abandi mu kindi gihe yagira igitekerezo cyo gukora undi mushinga.

Producer Sam yatubwiye ko ugereranyije n’imyaka ishize, umuziki wa Gosple mu Rwanda umaze kugera ku ntera ishimishije. Ati”Ugereranyije n’imyaka ishize byari bikiri hasi, ariko nk’ubu ngubu dufate nka Channels za Youtube, ubu umuhanzi ntabwo agihangayikishijwe no kuvuga ngo indirimbo yanjye kuri Tereviziyo, kuri Radio ntibayikinnye. Ushobora gukora channel yawe ugashyiraho ibintu byawe, ukabisangiza inshuti zawe bigasangizwa abandi, ni ikintu cyo kwishimira.”

Sam akomeze avuga ko” Havutse abaririmbyi bafite impano zitangaje baririmba neza cyane! Ubona ko hari impinduka, uburyo bwo gutunganya imiziki bwarahindutse, ubona hari impinduka nini cyane yo kwishimira”

River Studio imaze imyaka 8 ishinzwe, ikaba ifite umwihariko wo gukora indirimbo zaririmbiwe Imana. Producer Sam akabwira abantu bose ko imiryango ifunguye ku bayigana, kandi ko bateganyirijwe byinshi byiza mu ntumbero yo gukomeza kwamamaza no kwagura Ubwami bw’Imana.

Reba hano imwe mu ndirimbo zakorewe muri River Studio Rwanda: USHIMWE by Tonzi (Cover By Jessie)

Kurikira hano ibikorwa bya River Studio Rwanda

https://www.youtube.com/channel/UCMjHawsTckBxYIKG8_9N29w/videos

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?