Rembrandt na Bibiliya

Kwamamaza

agakiza

Rembrandt na Bibiliya


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-01-26 07:23:18


Rembrandt na Bibiliya

Umuhanzi ukomeye wo mu kinyejana cya 17 Rembrandt ubuhanga bwe mu bugeni bwatumye isi yose yumvikana kumugira intwari idasanzwe ya gikristo kuko yagize uruhare runini mu kumenyekanisha Bibiliya akoresheje gushushanya inkuru ziyirimo.

Rembrandt Harmenszoon van Rijn yavutse Kuwa 15 Nyakanga mu 1606 mu mujyi wa Leyden muri Pays-Bas (Netherlands). Yakuze yibanda kuri Bibiliya, bityo ibihangano bye byabaga bishingiye ku Ijambo ry’Imana.

Mu gihe cye cy’ubugimbi, Rembrandt yerekanye impano idasanzwe y’ubugeni. Yatangiye umwuga wo gushushanya amashusho kandi yahise amenyekana cyane mu gukora amashusho kuko we yabonaga ibirenze ibintu bifatika ku bijyanye n’imiterere.Iyi mpano ye yo gushushanya yagiriye benshi umumaro ndetse ibakundisha Bibiliya.

Mu 1634, Rembrandt yashakanye na Saskia van Uylenburgh. Nubwo abana batatu muri bane babyaye bapfuye bakiri bato, Rembrandt yakomeje guteza imbere ubuhanga bwe bwo gushushanya. Yashinzwe ku mugaragaroitsindary’abakorerabushake mu bijyanye no gushushanya, yasohoye igihangano yise ’The Night Watch’ ishusho itangaje cyane y’imyumvire idasanzwe yakoze ku mitima ya benshi.

Mu 1642, ibintu byose byarahindutse. Kubw’ibyago Saskia yapfuye nyuma yo gutwita inda ya kane. Nyuma y’urupfu rwe, Rembrandt ntiyifuzaga gushaka undi mugore. Ariko bitunguranye yaje kwisanga mu rukundo rutamuguye neza ku buryo byageze aho bagera mu nkiko. Muri macye urwo rukundo ntirwamuhiriye.

Nyuma y’igihe kirekire Rembrandt yaje gushyingiranwa n’umugore witwa Hendrickje Stoffels. Rembrandt yakomeje gukora ibishushanyo, akenshi nyaburanga ariko cyane yibanda ku nsanganyamatsiko za Bibiliya. Kandi Rembrandt mu miterere ye ntiyagaragaje gusa amashusho ya Bibiliya, ahubwo yararetse Bibiliya iravuga.

Rembrandt Harmenszoon van Rijn yakoze ibihangano byinshi bishingiye ku nkuru zo muri Bibiliya harimo “La Résurrection de Lazare” bisobanuye “Umuzuko wa Lazaro”, “Le Christ dans la Tempête sur la mer de Galilée” bisobanuye ngo “Kristo mu nkubi y’umuyaga ku nyanja ya Galilaya” “Le Sacrifice d’Isaac” Bisobanuye “Igitambo cya Isaka” “Le Christ et la femme adultère” bisobanuye ngo “Kristo n’umugore w’umusambanyi”, “The Hundred Guilder Print” Inkuru ivuga ku Butumwa Bwiza buboneka muri Matayo igice cya 19. Ni inkuru ivuga ku ntambara hagati y’umwijima n’umucyo.

Mu 1657, ubukene bwatumye Rembrandt ateza cyamunara ibintu byinshi yari afite ndetse yimukira mu nzu yoroheje. Hendrickje yapfuye mu 1663 naho Rembrandt apfa mu 1669, asize umukobwa we n’amagana y’ibihangano bye. Yashyinguwe nk’umukene, ariko impano ye idasanzwe yamenyekanye nyuma ndetse igirira isi umumaro ukomeye.

Dore bimwe mu bihangano bya Rembrandt:
“Le Christ dans la Tempête sur la mer de Galilée” “Kristo mu nkubi y’umuyaga ku nyanja ya Galilaya”

Le Sacrifice d’Isaac” “Igitambo cya Isaka”

“Le Christ et la femme adultère” “Kristo n’umugore w’umusambanyi”

Ese ni iki twakwigira kuri Rembrandt? Ntabwo ari ubuhanga bwe gusa, ahubwo mu buhanzi bwe harimo ivugabutumwa ryo ku rwego rwo hejuru. Reka turebere hamwe ibintu by’ingenzi byadufasha.

1.Rembrandt atwereka agaciro ka muntu. Rembrandt yakundaga abantu. Mu bantu bose yashushanyije harimo na we ubwe, tubona gushimishwa n’uko bari detse n’abo ari bo nk’abantu. Umuntu wese, yaba umuntu mukuru cyangwa muto mu mashusho ye, agaragazwa n’ukuri. Mu bikorwa bye byose, Rembrandts aratwibutsa ko buri wese muri twe afite agaciro kuko twaremwe mu ishusho yImana.

2.Rembrandt atwereka imiterere y’umuntu. Bumwe mu buhanga bwaranze Rembrandt kwari ugushushanya amashusho igice kimwe kigizwe n’umucyo naho ikindi gice kigizwe n’umwijima. Mu ukora ibi mbibona nk’aho Rembrandt afata Bibiliya nk’uko abantu turi. Ku ruhande rumwe, twaremewe mu ishusho yImana, nyamara twese turi abantu bari mu gicucu cy’icyaha cyagwiririye isi. Ubuhanzi bwa Rembrandt bwerekana abantu uko bameze: Beza ariko bafite inenge.

3.Rembrandt atwereka amateka ya Bibiliya. Rembrandt yari umuhanzi ushingiye kuri Bibiliya ku buryo kimwe cya gatatu cyibihangano bye bishingiye kuri Bibiliya. Kuri Rembrandt Bibiliya yari inkuru yukuri; y’ibyabaye kandi bibaho kubantu nyabo. Kugira ngo yongere ukuri kw’amashusho ye ya Bibiliya, Rembrandt yagishije inama abarabi (rabbis) b’Abayahudi. Bemeranywa ko Bibiliya itari amateka gusa ahubwo nayo ifite akamaro.

4. Rembrandt atwereka ubuntu (grace). Rembrandt yashyize mu bikorwa icyo Bibiliya ivuga we ubwe. Imwe mu mashusho ye ya nyuma ni “Kugaruka k’Umwana w’ikirara” aho tubona umuhungu muto mu Butumwa Bwiza bwanditswe na Luka:15 yakiriwe asubira mu rugo maze se aramwishimira, mu kimenyetso cy’ubwiyunge no kwemerwa, yamurambitseho ibiganza abikoranye urukundo.Muri iyo nkuru Rembrandt yerekanye neza; ubuzima bwe bw’umuvurungano bwerekanye ko akeneye gushaka no guhabwa ubuntu na Yesu Umukiza wacu.

Muri macye uyu mugabo Rembrandt yasize umurage mwiza mu batuye isi kuko bungukiye byinshi bigendanye n’ubuzima bwa gikristo mu nyigisho ze, akoresheje ubwenge karemano Imana yamuhaye abinyuza mu bihangano bye.

Source: www.christiantoday.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?