Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Mu buzima bwa buri munsi dukenera gukora amahitamo aho usanga rimwe ma rimwe tuyoborwa n’amarangamutima, ariko ugasanga habaye ho kwicuza. Iyo umukristo yemeye ko amahitamo ye ayoborwa n’ubwenge buva ku Mana, abona inyungu nyinshi kandi akabasha kubaho ubuzima bwubaha kandi bunezeza Uwiteka.
Aburahamu n’umuhungu wabo Loti, babaye abakire cyane ku bagaragu n’ubutunzi ku buryo igihugu kitabashaga kubakira bombi. Abagaragu babo bajyaga batongana, Aburahamu amenya ko bagomba gutandukana kugira ngo bahagarike inzika yakomezaga hagati y’amazu yabo yombi.
Nuko Aburahamu ahamagara Loti ati “Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya i bumoso nanjye nzajya i buryo, cyangwa nuhitamo kujya i buryo nanjye nzajya i bumoso” (Itangiriro 13:9).
Aburahamu ntabwo yategereje igisubizo cya Loti igihe kinini. Loti yitegereje ibibaya birumbuka by’umugezi wa Yorodani, byuhiwe neza impande zose, hasaga nko mu busitani bwa Edeni; maze aba ari ho ahitamo (Itangiriro 13:10).
Loti yahisemo akurikije ibyo areba. Icyo atari azi ni uko Imana yari yaramaze kurakarira abantu bo muri icyo gihugu. Nyuma y’igihe, Imana yarimbuje umuriro ako karere kose ka Sodoma maze ibya Loti birangirira mu buvumo atagira na mba (Itangiriro 19). Yari afite ikimwaro cyinshi ku buryo atashoboraga no gusubira muri bene wabo, byose kubera guhitamo nabi kwe.Yashoboraga kuba yarasabye se wabo akamuhitiramo, aho kwihitiramo akurikije amarangamutima ye.
Ubuzima butuzanira amahitamo buri munsi, kandi akenshi ibidukurura ugasanga ni byo bihindutse guhitamo nabi. Nk’uko hari uwaciye umugani ati: “Ntugakangwe na ndisize wenda ni amasabano” cyangwa ati “Ibirabagirana byose si zahabu”. Ntugafate byemezo byawe kuko gusa bibereye amarangamutima yawe, ahubwo jya ureka ubwenge bw’Imana buyobore amahitamo yawe. Amahitamo yawe nashingira ku marangamutima, ashobora kurimburwa nk’uko byagendekeye Sodoma.
Ibyemezo by’ubuzima bwawe ntukabifate ushingiye ku bigaragara inyuma, ujye usaba Umwami akuyobore maze akwereke icyo yifuza ko wakora. Abona kure kandi ubwenge bwonyine ni bwo bwagufasha gukora amahitamo meza mu buzima.
Inkomoko: “Urusobe rw’Ibiriho”Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)