Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Ibi yabivugiye mu gitaramo cyateguwe n’itsinda ry’abaramyi rya New Melody cyabereye i Kigali kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2018.
Pasiteri Emmanuel Senga yavuze ko nta muntu ushobora kubonera ibyishimo by’iteka mu mafaranga, mu butunzi, mu bantu n’ahandi, ahubwo ngo muri Yesu ni ho honyine umuntu ashobora kubonera ibyishimo by’iteka ryose.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’imbaga yataramiwe n’abaramyi barimo New Melody, Shekinah Worship Team, Prosper Nkomezi, Dominic Ashimwe na David Wald.
Iki gitaramo cyari gifite intego iboneka mu Abafilipi 4:4-6: hagira hati “Mujye mwishimira mu mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime. Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, umwami wacu ari bugufi. Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye mushima.”
Pasiteri Emmanuel Senga yavuze ko muri iyi si kwishima iteka bidashoboka, ahamya ko bishoboka gusa iyo umuntu ari mu Mwami Yesu.
Pasiteri Senga yatanze urugero ku butunzi ahamya ko mu butunzi nta byishimo bibamo iteka kuko ubutunzi ntibuhoraho.
Yavuze ati: “Mwishime iteka bisa n’aho bidashoboka. Mu mafaranga nta byishimo bihoramo iteka, mu modoka nta byishimo bibamo iteka, mu mazu meza nta byishimo by’iteka bibamo,….muri iyi si nta bintu byiza bibamo wagiriramo ibyishimo by’iteka…twishima iteka iyo turi mu mwami wacu.”
Yakomeje agira ati “Mu mafaranga, mu bakobwa beza, mu kabyiniro,…nta byishimo bibamo iteka! Nonese amafaranga yatuma witwa umukire iteka ryose ni angahe? Kwishima iteka ntibishoboka mu mafaranga, ariko mu Mwami wacu Yesu birashoboka.”
yavuze ko gushakira ibyishimo by’iteka mu mafaranga bituma umuntu ahorana imihangayiko kandi n’ibyo byishimo ntabigereho.
Yavuze ati “Nidushakira ibyishimo mu bintu, tuzahera mu gushaka ubutunzi tuzarinda dupfa tutabibonye, twishimire mu Mwami wacu!”
Pasiteri Emmanuel Senga yasobanuye ko muri Yesu honyine ari ho haboneka ibyishimo by’iteka.
Pasiteri Senga mu gusoza iyi ngingo, yavuze ko abakirisito bakwiye gushyira ibyiringiro byabo mu Mana, maze ibyo bakeneye bakabisaba Imana kuko kwiringira abantu cyangwa amafaranga ntabwo bihesha amahoro.
Igitaramo cya New Melody bise Selah Concert cyari cyitabiriwe n’ibyamamare mu ndirimbo zo kuramya Imana ndetse n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe. Cyitabiriwe kandi n’abanyacyubahiro barimo Edouard Bamporiki uyomora Itorero ry’Igihugu.
Butera Knowless na Aline Gahongayire bari mu bitabiriye igitaramo cya New Melody
David Wald yaririmbiye abantu barishima
Dominic Ashimwe ibihangano bye byongeye bitaha ku mitima yabitabiriye igitaramo
Edouard Bamporiki uyobora Itorero ry’Igihugu yashimiye New Melody
Prosper Nkomezi yagaragaze ubuhanga mu kuramya Imana
Shekinah Worship Team yariyaje gushyigikira New Melody
Simon Kabera na we yaririmbiye muri iki gitaramo
Abitabiriye igitaramo bagize ibihe byiza byo kunezererwa Imana
New Melody basusurukije abantu bidasubirwaho
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
1.Umubare w’abantu benshi cyane watumye hari abataha batarebye
Nk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki...
Kuri iki cyumweru cya 23 /09/ umuhanzi FRERE Manu yashimishije abakunzi...
Ibitekerezo (0)