Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Umuvugabutumwa Alberto Mvila w’imyaka 29 yakoze ikintu gikomeye kitigeze gikorwa n’undi muntu muri iki gihugu, ahindura abantu barenga 16,000 bava mu madini basengeragamo yiganjemo Islam baaba abakristo.
Nkuko Paradize news dukesha iyi nkuru yabyanditse, Mvila ni umuvugabutumwa washinze umuryango witwa ’Belgium is saved’ akaba yari ari mu ivugabutumwa ry’iminsi 16 muri Pakisitani, agamije kwigisha ijambo ry’Imana kugira ngo abantu bahindukire bave mu byaha bakire Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Mu nyigisho yagendaga atanga, uyu muvugabutumwa yakanguriraga abantu kubaha Imana, ndetse akababwira ko nibayitonesha nayo izabatonesha kandi imiryango ifunze igafunguka mu izina rya Yesu!
Mvila ati: ”Reka abantu bakwite umusazi mu gihe ugize Ubugingo intego yawe yambere Kandi ugakoresha ibyo Imana ishaka ikubwira gukora, mu gihe utonesha Imana izaguha ibyo wifuza. Ndagusezeranije Imana izaguha ubutoni, Kandi izakingura imiryango utigeze ukomanga.”
Mvila arinzwe cyane n’Abashinzwe umutekano.
Ubu butumwa bwa Mvila bwatumye benshi bo mu madini atandukanye bamwishimira kugeza aho bamuha n’abarinzi bitwaje intwaro, mu rwego rwo kumurindira umutekano ngo hato hatagira umugirira nabi.
Kubwiriza ibya Yesu muri iki gihugu cya Pakisitani ni nko kuba uri kwishyira mu bibazo kubera ko iki gihugu kigendera ku mahame akaze ya kisilamu, ndetse n’abaturage bacyo benshi bakaba ari Abayisilamu. Kwitwa umukirisito muri iki gihugu ni icyaha gikomeye ndetse benshi bahigwa bukware.
Kugeza ubu Ababarirwa mu bihumbi 16 nibo bamaze guhinduka, kandi Mvila avuga ko agikomeje ubutumwa bwe, nubwo hari abamufata nk’umusazi cyangwa uwahanzweho na roho mbi.
Reba hano video
Source: Isezerano. com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (1)
Patrick Cyuzuzo
7-05-2021 16:37
Ayiiiiii! Nkeneye nanjye gushira amanga kuri uru rugezo. Niringiye Imana ihagurutsa
Ndasenga Imana yo mu ijuru ngo ikomeze imukingurire umuryango wívugabutumwa
no kumwongerera abakizwa mu izina rya Yesu. Amen