
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Itsinda "One Family One Vision" rigizwe n’abana bato 4 bavukana rikora umuziki mu njyana ya Hiphop ryamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yaryo ya 3 yiswe ’Twinjire’ ari nayo bakoresheje mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent bitabiriye umwaka ushize bakitwara neza cyane n’ubwo batabashije kwegukana igikombe.
One Family One Vision igizwe na: Ihirwe Pretty Neilla, Hirwa John Brian, Ishimwe Belinda na Ineza Queen Doraine. Umwana muto muri aba bana afite imyaka 5, umukurikiye afite 7, undi afite 9, umukuru afite 11.
Iri tsinda ryashyize hanze amashusho y’Indirimbo " Twinjire" Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yabo yakozwe na Capital Record, amashusho atunganywa na Moriox Media. Iyi ndirimbo niyo aba bana baririmbye muri East Africa’s Got Talent bitabiriye mu 2019 yabereye muri Kenya.
Abana bane bagize itsinda"One Family One Vision"
Aba bana bishimiye cyane kugeza ku banyarwanda bose muri rusange amashusho y’iyi ndirimbo. Twahirwa Jean Olivier Se w’aba bana yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bukangurira abantu kwinjira mu kubaho mu buzima bwo kubana n’Imana. Ati "Message irimo, ni ugukangurira abantu kwinjira mu kubaho mu buzima bwo kubana n’Imana, tuvuga ubwiza bwayo, kugira ngo benshi bamenye ko, Imana yaremye umuntu imufitiye umugambi mwiza".
Yakomeje agira ati: "Niyo mpamvu umuntu wese akwiriye kubimenya, agatangira ubuzima bushya agendana na Kristo, kuko ari byo bidufasha kubaho twisobanukiwe, cyane cyane abana bato, kandi ubwo buzima buduha kumenya impamvu twaremwe".
Twahirwa yagize icyo asaba ababyeyi bose muri rusange ati "Turakangurira ababyeyi kwita ku bana, bagatozwa kubaho bagendana n’Imana hakiri kare, kuko bizabarinda byinshi mu mikurire yabo, bagakura bashimwa n’Imana n’abantu, ndetse bagafasha abana gukoresha impano zabo hakiri kare". Yongeyeho ati "Ku bw’imikoranire myiza na Moriox media hamwe no gusenga Imana; tuzakomeza kubagezaho ibikorwa byacu bitandukanye".
Ababyeyi b’aba bana babahora hafi muri byose
Mbere One family one vision igitangira umuziki abana bagize iri tsinda baririmbanaga n’ababyeyi babo ariko ubu byarahindutse kuko aba bana uko ari bane basigaye baririmba bonyine. Twahirwa ati "Ntabwo ababyeyi bakigaragara baririmba, mbere twabikoze mu buryo bwo kubatinyura no kubashyigikira, ariko ubu baririmba bonyine uko ari (4). Ababyeyi turacyari inyuma y’abana kugeza igihe bazashobora kwiyoborera ibikorwa byabo byose".
Video y’indirimbo"Twinjire" wayisanga hano:
Source: inyarwanda.com
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)