Nzeli, kuzakubere ukwezi "Kw’ibyishimo no(...)

Kwamamaza

agakiza

Nzeli, kuzakubere ukwezi "Kw’ibyishimo no gutegurira inzira Uwiteka!"-Dr Paul Gitwaza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-01 05:19:23


Nzeli, kuzakubere ukwezi

Ukwezi kwa cyenda (Nzeli mu kinyarwanda), benshi mu bafite aho bahuriye n’iyobokamana cyane imboni z’abakristo: Abashumba, abavugabutumwa, abahanzi,.... bafite ubutumwa bagenda bagenera ababakurikira, akenshi buba bunaherekejwe n’ijambo ry’Imana.

Ni muri urwo rwego umushumba w’itorero Zion Temple ku isi, Intumwa Paul Gitwaza nawe yasangije ubutumwa bukangurira abantu kuguma bugufi bw’Imana. Ati" Shalom, nkwifurije ukwezi kwiza kwa Nzeli, kuzakubere ukwezi "Kw’ibyishimo no gutegurira inzira Uwiteka!"

"Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye. Yakobo 5:7-8

Uzishimire kuba mu nzu y’Uwiteka nawe azakwibuka, yiteguye kukuruhura ibyo byose bikugoye. Ndakwifuriza kugubwa neza wowe n’umuryango wawe, n’itorero ryawe ndetse n’igihugu cyawe! Uwiteka ahaze gusenga kwawe, anezeze umutima wawe akwambutse ibikugoye kandi akurinde imigambi mibi yose, ahe umugisha ibyo ukora n’ubuzima bwawe.

Ndakwaturaho amavuta mashya mu buzima bwawe, uhabwe imbaraga zo guhamya Kristo. Ndakwaturaho umunezero, ndakwaturaho kuzamurwa, Uwiteka azaguhe kuramba imyaka myinshi uvuge ibitangaza no gukomera kwe. Imana ibahe umugisha!

Ubutumwa bw’Umushumba w’itorero Zion Temple ku isi Dr Paul Gitwaza muri uku kwezi kwa Nzeli.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?