Nyuma y’ibyo wakoze, ingeso zawe zizavugwa

Kwamamaza

agakiza

Nyuma y’ibyo wakoze, ingeso zawe zizavugwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-18 09:29:11


Nyuma y’ibyo wakoze, ingeso zawe zizavugwa

“Ariko indi mirimo ya Yotamu, n’intambara ze zose n’ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy’Abami b’Abisirayeli nab’Ababayuda. Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye “(2 Ngoma 27:7, 9).

Mu buzima bwa buri munsi hari ishusho umukirisito aba afite mu bo abana nabo, ndetse muhuye bwa mbere hari ingeso umuntu yabonekwaho akaba yacirwa urubanza n’abandi ko yaba akijijwe by’ukuri. Akenshi iyo twisuzumye neza, Umwuka wera akaturondora, ntiducirirwa urubanza n’abandi ko dufite umugayo. Bibiliya igira iti" Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza" (1Abakorinto11:31).

Hari ubwo abizera bakora imirimo ndetse myiza nk’uko bahamagawe, ariko ari abanyangeso mbi. Iyo twakiriye Yesu atera imbuto y’Umwuka Wera muri twe, natwe tukarerwa, tukigishwa ingeso nziza, imwe mu mbuto z’Umwuka wera (Abalatiya5:22-26).

Nyuma yibyo wakoze n’ingeso zawe zizavugwa

“Ariko indi mirimo ya Yotamu, n’intambara ze zose n’ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy’Abami b’Abisirayeli nab’Ababayuda. Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye “(2 Ngoma 27:7, 9).

Abami babaga baratoranijwe n’Uwiteka cyangwa barimitswe kubera imiryango baturukagamo (Monarchy), kandi bimikirwaga gukora imirimo myinshi.

Tugarutse ku mwami Yotamu, Bibiliya imutangira ubuhamya yuko yari Umwami wakoraga ibishimwa n’Uwiteka, ariko mu iherezo rye bavuga ko imirimo yakoze haraho yanditswe ndetse n’ingeso ze zaranditswe. Nubwo umwanditsi atatubwiye ingeso izo arizo, ariko ab’itorero dukwiye kuzirikana yuko nyuma y’imirimo dukora mu isi, ingeso zacu nziza cyangwa mbi haraho zizandikwa haba mu mpapuro cyangwa ku mitima y’abantu. Ese ni izihe ngeso urikwandikisha zizasigara zivugwa? (Fata akanya ubitekerezeho).

Nkuko byari byarahanuwe n’umuhanuzi Pawulo yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya kuko abantu bazaba bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako (2 Timoteyo3:5a). “Igihe kizaza ubwo Abashumba bazibwira yuko bari kugaburira intama, nyamara ahubwo udututi mu makoraniro yabo tuzaba twuzuye ihene mu ishusho y’Intama,” byavuzwe na Karoli Sipagiyoni (Charles Spurgeon). Uyu mwigisha mwiza wabayeho kuva 1834-1892 aramutse ageze muri iki kinyejana cya makumyabiri na rimwe yakibonera neza ibyo yahanuraga. Bityo wirinde yuko haricyo wakorera kwishushanya mu makoraniro kuko ari ingeso zizavugwa.

Pawulo, Esiteri, Yobu, ndetse na Yesu basize bandikishije ingeso nziza, ariko hari n’abandikishije ingeso mbi nka Kayini, Aburahamu (nubwo yarinshuti y’Imana yarabeshye), Dawidi (yasize yandikishije ingeso y’ubusambanyi kandi yarakoze neza mu bami babayeho muri Isirayeli,...).

Bityo Mwenedata wandikiwe ururwandiko kugira ngo ujye ugendana ingeso nziza nk’ugendera mu mucyo (Abaroma13:13), kandi uzirikane ko imbuto z’umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri (Abefeso5:9). Nuko rero zirikana yuko ingeso imwe ishobora gutuma imirimo yose myiza wakoze itabera isomo n’umugisha kubandi.

Tugana ku musozo w’inkuru, “Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.”(Abafilipi4:8) Mana utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge (Zabuli 90:12), Amen!

Source: Cepurhuye.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?