Nuko, nuko mugaragu mwiza ukiranuka!( igice(...)

Kwamamaza

agakiza

Nuko, nuko mugaragu mwiza ukiranuka!( igice cya kabiri)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-04-18 07:18:48


Nuko, nuko mugaragu mwiza ukiranuka!( igice cya kabiri)

5.Dushakashake kumenya Imana kurushaho n’ibyo ishima binyuze mu materaniro yera, kumva ijambo ry’Imana aho ryigishwa, kwiga bibliya, gusenga kandi dushakisha uko Imana yaza mu buzima bwacu bwa buri munsi.

6. Tuzirikane ko umwanya w’icyubahiro wose turiho ari ukubera Imana yo soko y’ibintu byose nkuko Yakobo abivuga agira ati: “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose nibyo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire igicucu cyo guhinduka” (Yakob 1:17).

7. Ntitugashake kumenyekana cyane, ahubwo tube nk’umusamariya, uwo niwe wagaragarije umuntu impuhwe nyuma y’uko ab’imbere bari bamutereranye (Luk 10:30–37). Dukore dukurikije ukuri kw’ijambo ry’Imana. “Tugomba kunezeza Imana kuruta kunezeza abantu” (Ibyak 5:29).

8. Mu mibereho yacu ya buri munsi turebe kuri Yesu kandi twige kwicisha bugufi kuruta ibindi byose twakitekerereza ko bikwiriye gukorwa mu buryo twatekereza ko dukorera Imana.

Byose bihurira mu ijambo rimwe ngo “ ukunde Uwiteka n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda (Marik 12:30–31). Bityo imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, abagaragu beza kandi bakiranuka igihe cya none, bazabwirwa aya magambo ngo, “Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka.”
Twese tumaranishanye imibabaro kubwirana aya magambo!

By: BYIRINGIRO Jean Domonique

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?