Ntushobora kugera mu gihugu cy’amasezerano(...)

Kwamamaza

agakiza

Ntushobora kugera mu gihugu cy’amasezerano udashinguye ibirenge kwa Farawo-Pst Uwambaje Emmanuel


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-11 05:06:50


Ntushobora kugera mu gihugu cy’amasezerano udashinguye ibirenge kwa Farawo-Pst Uwambaje Emmanuel

Hari ijambo ryavuzwe na Farawo ngira ngo muzamfashe gutekerza, murihuze n’ubuzima abarokore tubayeho. Kino gihe usanga abantu bashaka gukorera Imana ariko bagakora n’ibyaha! Ugasanga abantu barashaka gukorera Imana n’umwete mwinshi, ariko ntibajye kure y’icyaha.

"Farawo aramubwira ati “Ndabareka mugende mutambirire Uwiteka Imana yanyu mu butayu icyakora ntimuzajye kure cyane. Nimunsabire.” Kuva 8:24

Ubona abantu barahindutse abakozi ba Satani ariko bifuza no gukorera Imana. Ariko ni ikifuzo cya Farawo ugereranywa na Satani, Egiputa igereranywa n’isi. Satani iyo amaze kubona ko kurandura ibintu by’ubumana bimunaniye, araza agahinduka umufatanyabikorwa wabo. Kuko ibyo gusenya amadini ngo ashireho Satani byamunaniye, ahitamo kuza agakorana na bene yo, bakajya bakora ibyo ashaka.

Tekereza rero ko kino gihe abantu bashaka gukizwa agakiza katagera kure, agakiza kari mu rugero, nyamara kugira ngo ubashe kunesha Farawo ni uko umujya kure! Dufite abantu Satani yaretse baragenda, ariko arangije arababwira ati’ Ntimujye kure yanjye!’ ku buryo bari hafi ya Satani kuruta kuba hafi y’Imana. Iyo ushaka kunesha icyaha rero ukijya kure, iyo ushaka gukizwa neza ujya kure y’ibyaha.

Pawulo yandikiye 2Abakorinto 6:16 ati" Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye. Nuko muve hagati ya ba bandi, Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira."

Imana yaduhamagariye kwitandukanya n’abisi, ku buryo hagati y’umuntu w’Imana n’uwisi baratandukanye. Niyo mwaba muvukana, muva inda imwe, nubwo muhuriye ku butaka, ku mubiri, imitekerereze y’umunyabyaha n’imitekerereze y’umuntu w’Imana ntabwo isa. Kino gihe rero ibitekerezo by’abantu b’Imana byegereye ibitekerezo bya Satani. Wowe muntu w’Imana wumvishe iri jambo, bene abo ujye ubatera umugongo.

Muri Zaburi 1, haratubwira ngo’ Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntiyicarane n’abakomenyi’. Urumva izo nzira uretse no kuzigendamo unabujijwe kuzihagararamo. “Ntiyicarane n’abakobanyi” , ni ukuvuga ko utagomba guhagarara ahantu hose, ntugomba guhagarara mu nzira z’abanyabyaha. Guhagarara mu nzira z’abanyabyaha ni ugukora ibyo bakora: Inzira banyuzamo bakemura ibibazo byabo, ugasanga n’umuntu w’Imana ni ho anyuza! Iyo bigenze gutyo rero uba uri hafi ya Farawo, ariko ukwiye gushingura ibirenge byawe muri Egiputa.

Nutabikora gutyo, Farawo ku gite ke azakubwira ati ugende usenge sinkubujije gusenga, ariko ntunjye kure! Dufite rero abantu muri kino gihe Farawo yemereye kugenda ariko arangije arabwira ngo "Ntimujye kure" kandi baremeye. Ariko ntushobora kugera mu gihugu cy’amasezerano udashinguye ibirenge kwa Farawo. Nawe rero arakubwira ati ‘Reka nkwemerere gusenga ariko ntunjye kure’ kandi umuntu nawe iyo amubwiye gutyo aravuga ati ‘Ntacyo ndaba hafi ya Farawo!’

Imana yaduhamagariye gushingura ibirenge byo mu bitekerezo mu isi ya Satani, kudakora ku gihumanye no ku gisa nka cyo. Rero va mu nzira z’abanyabyaha.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?