Ishyamba si ryeru hagati y’umuvugabutumwa Sugira Steven n’ubuyobozi bwa ADEPR nyuma y’igiterane aherutse gukora.
Umuvugabutumwa w’ubushake Steven Sugira umaze kumenyekana cyane kubera...
Rev.Pasiteur Ntavuka Osee, Umunyarwanda uba mu Bwongereza, yakoresheje igiterane cy’iminsi itatu cyitabirwa n’abantu ibihumbi, barimo n’Ambasaderi w’u Rwanda.
Iki giterane cy’ububyutse kibera ku musozi uri mu mujyi wa Plymouth buri mwaka, guhera mu mwaka wa 2009, kitabirwa n’abantu baturutse mu mijyi itandukanye yo mu Bwongereza, cyikayoborwa n’umunyarwanda Rev. Pasteur Ntavuka Osee, umuyobozi w’Itorero All Nations Ministries.
Rev. Pasteur Ntavuka, yavuze ko ari ibintu bidasazwe kubona abantu babarirwa mu bihumbi bitabira igiterane kiyobowe n’umwirabura.
Yagize ati “Imana yatugiriye neza ku buryo budasazwe. Igiterane cyitabiriwe n’abantu baturutse hirya no hino barimo n’abayobozi ba hano mu Bwongereza. Buri mwaka igiterane gifungurwa na meya w’umujyi wa Plymouth, uyu mwaka cyafunguwe n’uwungirije Meya, Sam Davey, cyikitabirwa n’abadepite batandukanye, abapolisi bakuru by’akarusho uyu mwaka twari tunari kumwe n’uhagarariye u Rwanda hano. “
Ntavuka akomeza avuga ko abitabiriye igiterane uyu mwaka bagera kuri 3500, kandi ngo habonetse n’abantu benshi bihana ibyaha bemera kwakira Yesu Kristo.
Nyuma y’igiterane, habaye umuhango wo kwibuka no kunamira Abatutsi bazize Jenoside, hashyirwa n’indabo ku rwibutso rwubatswe na Rev. Pasteur Ntavuka Osee, mu mujyi wa Plymouth.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi, yashimiye Rev. Pasteur Ntavuka Osee, ku bikorwa bitandukanye by’indashyikirwa akora, birimo kuba yarubatse Urwibutso rwa Jenoside mu Bwongereza, gukoresha ibiterane, hamwe no kuba buri mwaka azana abanganga b’inzobere mu Rwanda kuvura abarwaye indwara zananiranye kandi ku buntu.
Iki giterane cyatangiye tariki ya 4 gisozwa tariki ya 05 Kamena 2016.
Inkuru mu maforo
Umuvugabutumwa w’ubushake Steven Sugira umaze kumenyekana cyane kubera...
Women Foundation Ministries yateguye ku nshuro ya kabiri igiterane...
Nyuma y`aho Muhima Choir itagaragariye mu giterane cy’urubyiruko cyamaze...
Ni kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2012 aho...
Ibitekerezo (0)