Ijambo ry’Imana: Imana ikeneye “wowe” ntikeneye “twebwe”
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Ubu ni bumwe mu butumwa buboneka mu Gitabo“ NTACYAHISHWE KITAZAHISHURWA” gikubiyemo ubutumwa Imana yahaye SINAYOBYE Theoneste ubwo yari mu masengesho ngo abugeze ku bantu b’Imana . Yeretswe byinshi ariko Agakiza.org twahisemo kubagezaho iyerekwa ry’Imyuka itatu ikorera mu itorero hamwe n’imitego cumi n’ibiri satani arimo akoresha cyane ngo ugushe abakozi b’Imana.
Ni kenshi Imana yagiye yirahira ko itazigera ituma hari ikiba ku bantu bayo itabanje kubateguza. Abantu kuva kera bumvaga imiburo iturutse ku Mana binyunze mu kanwa k’abahanuzi (bamenya) bagiye bivuganira n’Imana imbona nkubone kugirango batware ubwo butumwa ku bwoko bw’Imana cyangwase bakacyira ubwo butumwa binyuze mu iyereka(kubonekerwa).
Imana ishakako umuntu abaho uburyo bukwiye , buyihesha icyubahiro. Uko umuntu arushaho kwegera Imana nayo niko irushaho kumumenera amabanga
Iyerekwa ry’ibimenyetso by’imyuka itatu ikorera mu Itorero
1. umwuka w’Imana(Yohana 16:8-13)
Ntushobora gushishira abanyabyaha no kubiringiza amahoro n’imigisha(Yesaya 48:22)
Uhamagarira abantu bose kwihana ibyaha ngo babone ubugingo (1Yohana1:8-10 )
Mu gihe cy’ibikomeye umwuka w’Imana ukomeza umuntu ngo ye gutinya (abaroma 8:14-10)
Umwuka w’Imana urondora ibyahise, ibiriho, n’ibyenda kubaho (1Abakorinto2:9-14)
Ntushobora gutinya ibintu cyangwa abantu cyangwa abantu ngo urengere abanyabyaha mu Rubanza (Ibyakozwe 10:34-35)
2.Umwuka wa satani(2abakorinto11:12-15)
Ni umwuka uyobya uvanga umwijima n’umucyo
Ni umwuka uhishira abanyabyaha mu byaha byabo ahubwo ukabahanurira imigisha n’amahoro by’Imana
Ni umwuka uteza umuntu kugirira neza uwo atezeho inyungu
Ni umwuka wo kwishyira hejuru, gusuzugura, kurobanura no gutinya abantu (2abami 22:10-12)
Malayika ati "bwira abantu ngo bbashishikirire gushishoza imvugo y’Imana n’iya satani"
3.Umwuka w’umuntu(Amaranga mutima, 1samweli16:6-7)
Ni umwuka uguteka gukunda ugukunda no guha uwaguhaye
Ni umwuka w’inzika, guhora inzigo no kutababarira
Ni umwuka wo kwerekana urukundo rw’inyuma rutari mu mutima
Ni umwuka wo guhanurira umuntuibyiza kubw’ineza yakugiriye cyangwa wibwirako azakugirira
Imitego 12 satani atega abakozi b’Imana cyane cyane abanyamasengesho
Ubwibone bwo mu mutima
Kumenyera iby’Imana
Gushaka gushimwa n’abantu
Gucuruza Impano hagamijwe kwishakira indamu
Kwigomeka ku buyobozi bw’itorero
Kurangazwa n’abagore cyangwa abagabo
Gucika intege zo gusenga no gusoma ijambo ry’Imana
Gupingana no gusuzugurana
Imyitwarire y’ubuzererezi(gutagira gahunda)
Kudasobanukirwa umuhamagaro wawe
Ubukene cyangwa ubushomeri bw’akarande
Amasezerano arambiranye
Aya magambo asoza na Nyiributumwa aho yagize ati “Mwene Data wowe wumvise ubu butumwa, ndakwifuriza rwose gufata icyemezo cya kigabo, uce bugufi wubahe Imana, izakugororera ukiri mu isi kandi iguhe n’ubugingo buhoraho. (Yohana 12:26, Imigani 22:4), ngusabye n’inkunga y’amasengesho, cyangwa ukundi washobozwa kugira ngo ubu butumwa, bubashe kugera kuri benshi kandi vuba, ngirango nawe nkuko ubyumvise abantu b’Imana bakwiriye kumenyeshwa ayo mabanga yose. Ntiwemerewe kubyiyitirira nk’uwabihawe n’Imana cyangwa nkuwabitumwe nayo. Ushaka ibindi bisobanuro cyangwa hari inama, ikibazo, igitekerezo cyangwa inkunga ushaka gutanga kubw’uyu murimo w’Imana dusangiye” wahamagara:
Source: Igitabo “Ntabyahishwe bitazahishurwa”,
Cyanditswe na SINAYOBYE Theoneste
Tel: 078847665
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye...
Ijambo “pornography” mu Cyongereza cyangwa “pornographie” (soma ngo...
Ibitekerezo (0)