Nta mpamvu mbona yo gukiranirwa! Ibidutsinda(...)

Kwamamaza

agakiza

Nta mpamvu mbona yo gukiranirwa! Ibidutsinda hari abandi babitsinze- Pst Desire Habyarimana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-07-05 04:56:22


Nta mpamvu mbona yo gukiranirwa! Ibidutsinda hari abandi babitsinze- Pst Desire Habyarimana

Iyo uganiriye n’abakristo benshi badakomeye(bahora mu ntege nkeya) muri uru rugendo rujya mu i Juru, kubera kudashyika ku kigero cya Kristo ngo baneshe ibyaha bakubwira ko ari abantu kandi umuntu agira intege nkeya, ko ashobora kugwa isaha n’isaha. Nyamara ijambo ry’Imana rivuga ko ‘Tudakwiye gukomeza gukora ibyaha ngo ubuntu busage’. Kugira intege nkeya birashoboka ariko kuzihoramo ni ikosa rikomeye kuko iyo byabaye akamenyero niho usanga abantu basa naho birata izo ntege nke zabo bagira bati: N’Imana irabizi ko turi abantu, twambaye inyama n’amaraso, na Dawidi yaracumuye arababarirwa…

Reka mbabwize ukuri, ibintu byose bidutsinda hari abantu babonye imbaraga z’umutima barabitsinda, babinyuramo bemye ubu ni intwari mu Bwami bw’Imana.

Nta muntu uzavuga ngo ‘Mana politike ibamo ibinyoma, ngo niyo mpamvu nakiraniwe’ hazahaguruka umunyapolitike mwiza witwa Daniel avuge ati ceceka! ‘ Njyewe nabaye umunyapolitike ukomeye mu bihugu 127 ariko niyirizaga iminsi 21, ntegereje ko Abisiraheli bataha. Nta muntu uzavuga ngo ‘Mana kuba umukobwa mwiza i Kigali, ngo niyo mpamvu nakiraniwe’ Hazahaguruka Misi(Miss) Esiteri avuge ati ceceka! Wowe wari mwiza he? Njyewe nari mwiza mu bihugu 127, ndi umurokore niyiriza kugera igihe nkijije Abisiraheli Jenoside.

Nta muntu uzavuga ngo ‘Mana gucuruza n’imisoro ya Rwanda Revenue Authority, ngo niyo mpamvu nakiraniwe’ Itorero ry’Ifilipi ryatangiriye mu nzu y’umucuruzikazi, acuruza imyenda y’abami. Abyarira itorero mu nzu ye. Nta muntu uzavuga ngo’Mana kuba umusore…, ‘ hazahaguruka Yozefu uhite utsindwa. Nta muntu uzavuga ngo’ Mana kuba umupfakazi ni byo byatumye nkiranirwa’, Anna yabanye n’umugabo imyaka 7, amara imyaka 84 ari umupfakazi, yiyiriza ubusa asenga, ategereje ihumure ry’Abisiraheli.

Nta muntu uzavug ngo ‘Mana kuba umushumba biragoye, ngo niyo mpamvu abantu bananije’ hazahaguruka Simiyoni avuge ati Njyewe nabayeho hashize imyaka 400, nta jwi ry’Imana, nta buhanuzi, Imana yararetse Islael. Ariko nari ncyuzura Umwuka Wera, nari ncyiyoborwa n’Imana kugeza umunsi nakikiye Mesiya(Yesu). Ibidutsinda hari abandi bantu babitsinze! Past Desire

Nta mpamvu mbona yo gukiranirwa ni uko habuze imbaraga z’umutima, biracyashoboka ko umuntu akizwa. Bibiliya mu Baheburayo 11 havuga intwari zo kwizera, iyo mbisomye rimwe na rimwe ngira isoni! Nkibaza nti” Ubu nzahagararana n’umuntu wajugunyiwe intare akabyemera?” Dufite agakiza kari furajire( Flagiles): Kagushwa n’amagambo gusa nta nkoni bagukubise nta n’uwagututse, gusa kuko bakuvuze, kuko warwaye ntibagusure, ukamara iminsi wijunditse abarokore! Hari abandi bantu banyuze mu bikomeye kuruta ibyo ubamo, ariko baba intwari zo kwizera.

Icyo gice cyo mu gitabo cy’Abaheburayo gikomeza kivuga ngo” Urukundo bakundaga Umwami(Yesu) ni rwo rwatumaga bihanganira imibabaro” mu bice 12 hakavuga ngo “ Ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera n’icyaha gikunda kutwizingiraho, vuba!

Ukwiye gushaka imbaraga z’umutima, ibigutsinda nawe wabititsinda bikemera.

Pasiteri Habyarimana Desire

Reba hano iyi nyigisho yose

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?