Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Umunyamakuru wa radiyo yitwa "Conservative Radio", Rush Limbaugh, wasuzumwe kanseri y’ibihaha yo mu rwego rwo hejuru mu ntangiriro z’uyu mwaka,yatangaje amakuru ajyanye n’ubuzima bwe, n’ubwo yanyuze mu bihe bibi, aragira ati:"Nizera ko amasengesho akora".
Abinyujije ku rubuga rwe, Limbaugh wasuzumwe kuwa 22 Mutarama agasanganwa uburwayi bwa kanseri y’ibihaha yanditse ati: "Mubuzima habaho iminsi myiza, ibyumweru byiza. Nyamara kandi habaho iminsi mibi n’ibyumweru bibi"
Uyu mugabo umaze imyaka 30 akora kuri radiyo, yatangaje ko isuzumwa ku burwayi bwe ryakozwe mu cyumweru gishize ryatanze ibisubizo byiza kuruta uko yabitekerezaga.
Kubera ingaruka ziterwa n’uburozi (toxicity), nari niteze guhura n’umunaniro iminsi 10, ariko nananiwe iminsi ibiri gusa kuwa Kane no kuwa Gatanu. Ibi rero ni umugisha kuri njye.
Rush Limbaugh w’imyaka 69, yongeyeho ati: "Nizera ko amasengesho akora. Ndabyizera neza”.
Limbaugh avuga ko “yumva ameze neza muri iki gihe, ariko yitondera kubivuga kuko ntawe uzi iby’ejo hazaza, Icyakora hari impamvu yo kubaho. Buri kintu kibaye ku buzima bwe kimufasha kwegera imbere kandi azabigeraho.
Ubwo yatangazaga ko bamusanganye kanseri y’ibihaha muri Mutarama, Limbaugh yaragize ati: "Uyu munsi wabaye umwe mu minsi igoye cyane mu buzima bwanjye. Nzi neza ko mwese muzi ko rwose ntakunda kuvuga ibyanjye kandi sinkunda kwikorera ikintu. Icyakora icyo nzi ni uko . habaye umubano udasanzwe hagati yanjye namwe. ”
Muri Gashyantare, Limbaugh yahawe umudari w’uko yaharaniye ubwisanzure na Perezida Trump.
Icyo gihe Trump yaragize ati: "Hafi ya buri muryango w’Abanyamerika uzi ububabare iyo umuntu ukunda bamusanganye indwara ikomeye." Ati: “Hano muri iri joro ni umuntu udasanzwe, ukundwa na miliyoni z’Abanyamerika, yasanganywe indwara ya kanseri yo mu cyiciro cya 4. Iyi si inkuru nziza, ariko inkuru nziza ni uko yiteguye gukira.
Trump yashimiye Limbaugh "imyaka ibarirwa muri za mirongo gihugu cyabo."
Donald Trump yakomeje agira ati: “Kandi, Rush, mu rwego rwo kugushimira ibyo wakoreye igihugu cyacu, abantu babarirwa muri za miriyoni ku munsi muvugana kandi utera inkunga, ndetse n’imirimo yose idasanzwe wakoze mu gufasha, nishimiye kubitangaza iri joro ko uzahabwa icyubahiro cy’abasivili mu gihugu (umudari w’ishimwe).
Source: www.christianpost.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)