Ni nde uhiriwe mu isi?

Kwamamaza

agakiza

Ni nde uhiriwe mu isi?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-09-08 07:36:59


Ni nde uhiriwe mu isi?

“Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira , kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera kiza”. Zaburi 1:1-3

Kubera amateka atari meza abantu batandukanye baba baranyuzemo bigatuma bashobora no kubura iby’ibanze bagombaga kubona, bituma bashobora guhindura igisobanuro cyo guhirwa kubera kubirebera mu ndorerwamo y’ibifatika gusa: nk’inzu, imodoka, umugore, umugabo, abana, akazi keza, amafaranga, icyubahiro. Iyo rero hari ufite bimwe muri ibyo abenshi tuzi ko aribyo guhirwa. Ikibabaje kurushaho ni uko no mu ivugabutumwa byamaze kwinjizwamo ko umuntu uhiriwe ari utunze nk’ibyo twavuze haruguru. Ariko igisobanuro kigufi ni uko ibyo atariko guhirwa. Mu by’ukuri guhirwa nyakuri ni ukuhe?

Ubwo yigishaga kuri Agakiza Tv, Pasiteri Habyarimana Desire yagaragaje icyo ijambo ry’Imana rivuga ku muhirwe cyangwa umuntu twavuga ko ahiriwe muri iyi si. Yagize ati” Yesu yavuze ku bahiriwe , iyo urebye mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Matayo 5, isura dufite y’abantu bahiriwe usanga bidahuye neza n’ibyo Yesu yashakaga kuvuga”

Uwubaha Imana, akanyurwa niwe uhiriwe mu isi

Mu rwandiko rwa mbere intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo yagize ati” Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanyije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi, kuko ari ntacyo twzanye mu isi kandi ntacyo tuzabasha kuyivanamo”

Ikintucya mbere abantu dukwiye kwiga ni ukunyurwa n’ibyo dufite, kandi tukabaho nta jwi riducira urubanza mu mutima. Ubuzima tubamo bukwiye kuba bwubahisha Imana.

Pasiteri Desire agaragaza uko umuntu ahirwa biturutse mu kunyurwa no kubaha Imana, yabisobanuye muri aya magambo ati” Usibye kutanyurwa ubundi ubuzima Imana yarabunganyishije. Mu butayu Imana yarababwiye ngo begeranye Manu y’umunsi umwe, mu isengesho rya Data wa twese haravuga ngo ‘ uduhe ifunguro ryacu ry’uyu munsi. Uwaguze umufuka w’umuceri n’uwaguze ikiro cy’umuceri bose baba bariye umuceri. Mu gihe Imana itari yaguha umufuka w’umuceri ariko ukaba wabashije kubona ikiro kimwe, ukwiye gushimira Imana kuko hari n’abandi batawubonye. Niba udafite inzu y’ibyumba icumi ukaba ufite inzu y’ibyumba bibiri ukwiye gushimira Imana kuko utarara hanze ibindi bizakurikiraho. Umuntu akwiye kubaho adahangayitse ahubwo anyuzwe n’ibyo afite”

Pasiteri Desire arasobanura Umuhirwe mu isi uwo ari we

Iyo mu buzima bw’umuntu habuzemo kunyurwa, nibyo bitera kugwa mu byaha byo kubeshya, kwambura, kugambana, umuntu agakora ibishoboka byose kugira ngo akire vuba vuba. Ariko icyo abantu bakwiye kumenya ni uko tutari mu marushanwa y’ubuzima. Umuntu akwiye kubaho yubaha Imana akora cyane ariko nanone anyuzwe n’umugisha Imana imuhaye. Nibwo umuntu azabaho ahiriwe.

Uwishimira amategeko y’Imana niwe uhiriwe mu isi

Amategeko tuvuga aha ntabwo twavuga ko ari nk’ayo mu isezerano rya kera. Amategeko ya Yesu aroroshye ! mu magambo make ni ukugendera mu bushake bw’Imana. Icyakora bisaba umuntu kuba afite Umwuka Wera akamuyobora. Twavuga ko amategeko dusabwa kubahiriza ni abiri: Gukundisha Imana umutima wose n’ubwenge n’imbaraga. Ibi bisonuye iki mu buryo bwumvikana?

Pasiteri Desire yifashishije urugero rw’abakundana mu buryo busanzwe ati” Iyo ukundana n’umuntu cyane cyane nk’abakoze fiyansaye (fiançaile) cyangwa abubatse ingo, abana bawe se ,ibyo umukorera ntabwo bikuvuna, ntabwo ubikora wumva ari itegeko kuko uba umukunda”

Dukwiye kwiga gukundisha Imana umutima wose, tukabyishimira kumanywa na nijoro. Ni ukuvuga nta mwanya na muto twakagombye gutakaza tutawukoresheje mu nyungu z’Imana. Ikindi gisobanuro cyo ku manywa na nijoro: Twagereranya mu bihe byiza no kumanywa, hanyuma ibihe bibi ni nijoro. Umuntu ntabwo akwiye gutakaza ubusabane bwe n’Imana bitewe n’uko yageze mu gihe runaka. Igihe umeze neza, cyangwa uri mu bigeragezo, wungutse cyangwa wahombye, abantu bagukunda cyangwa bakwanga, mu bihe byose umuntu akwiye gusigasira umubano we n’Imana kandi kugeza ku gupfa cyangwa Yesu agarutse.

Umva inyigisho yose

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?