Nigeria:Abanyeshuri 28 baherutse gushimutwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Nigeria:Abanyeshuri 28 baherutse gushimutwa barekuwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-07-27 02:40:11


Nigeria:Abanyeshuri 28 baherutse gushimutwa barekuwe

Abashimusi bitwaje intwaro muri Nijeriya barekuye abanyeshuri 28 mu banyeshuri barenga 120 bashimuswe mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka mu ishuri “Bethel Baptist High School” riri mu mujyi wa Damishi uherereye mu majyaruguru ya Nijeriya.

Ku cyumweru, abayobozi b’iryo torero bashyikirije abo bana ababyeyi babo ku ishuri. Ariko Rev. Israel Akanji perezida w’amasezerano y’Ababatisita, yavuze ko abandi bana barenga 80 bagifunzwe n’abitwaje intwaro.

Kugeza ubu abana 34 bashimuswe muri iryo shuri ku ya 5 Nyakanga bararekuwe cyangwa baratoroka bava mu maboko y’abantu bitwaje intwaro. Ntiharamenyekana igihe abandi bana bazarekurirwa. Bivugwa ko abantu bitwaje imbunda basabye 500.000 Naira (hafi $ 1200) kuri buri munyeshuri.

Akanji yavuze ko iryo torero ritigeze ritanga incungu kuko rirwanya kwishyura abanyabyaha, ariko yongeraho ko iryo torero ridashoboye kubuza imiryango y’abana gukora ibikorwa byose babona ko bikwiye kugira ngo barekurwe.

Umuvugizi wa polisi ya Nijeriya, Mohammed Jalige, yavuze ko abashinzwe umutekano bari ku kazi nk’ibisanzwe ku wa 12 Nyakanga bazengurutse amashyamba yegereye umudugudu wa Tsohon Gaya ubwo basangaga abantu batatu mu gihuru bishwe n’abashimusi. Abandi banyeshuri babiri baratorotse ku ya 20 Nyakanga ubwo bategekwaga kujya gutashya inkwi mu ishyamba ryegereye aho. Jalige yavuze ko bari gukorerwa ibizamini kwa muganga.

Uyu mwaka amabandi yagiye ashimuta abantu benshi mu mashuri yo mu majyaruguru ya Nijeriya, bashaka cyane incungu.

Perezida wa Nijeriya, Muhammadu Buhari, watsinze amatora yizeje abantu ko azakemura ibibazo by’umutekano wa Nijeriya, antabwo yashoboye gukora byinshi mu gukemura ibibazo bikomeje kwiyongera ku ishimutwa rusange ry’ishuri rya Nigeriya.

Source: https://www1.cbn.com/

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?