Niba wibonaho ibi bimenyetso, menya ko ari(...)

Kwamamaza

agakiza

Niba wibonaho ibi bimenyetso, menya ko ari bwo ukeneye ububyutse- Pst Emmanuel Uwambaje


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-02 04:55:02


Niba wibonaho ibi bimenyetso, menya ko ari bwo ukeneye ububyutse- Pst Emmanuel Uwambaje

Ese ububyutse Imana yavuze haba ku Rwanda cyangwa n’ahandi, tubutegereze ikindi gihe cyangwa igihe ni iki? Mu gitabo cy’umuhanuzi Hagayi, hatubwira ko hari igihe bari bararetse kubaka, bati ‘Iki si igihe cyo kubaka!’. Nuko ngo umuhanuzi Hagayi ati’ Murabeshya, muraba mu mazu y’ibitabashwa, mu miturirwa, inzu y’Imana ikaba ari umusaka?’ Ese ni ryari dukeneye ububyutse? aho igihe nti cyaba ari iki tukaba twarigize ba ntibindeba?

Nubona abantu badakunda ubutumwa bwo kwihana, uzamenye ko ububyutse bukenewe

"Nagiye njya kuvuga ubutumwa ahantu hagiye hatandukanye, bamwe bakavuga bati muzatumire Emmanuel, abandi bakavuga bati” Reka reka, muri iyi minsi hari undi muvugabutumwa umeze neza, ushyushye, ufite amavuta”. Ubwo ibyo bita amavuta, ni ugukora ku marangamutima y’abantu: Irabizanye, iguteje intambwe, irakuzamuye, munyeganyeze, mubwire,… ariko icyo kuvuga ngo Imana irambwiye ngo ’Mwihane’, wapi! Baravuga bati ese araza kwigisha ryari, araza kuvuga ubutumwa ryari? Mbese iyo watangije ibyo kwihana, bakubara nk’utaratangira kuvuga ubutumwa." Pst Emmanuel Uwambaje

Indirimbo yo kwihana ntikibaho! Indirimbo zoze uzi uzumve ko hari indirimbo irimo kwihana, ntayo uzumva! Uzumva indirimbo zivuga ngo: Ikuraho ababisha, yigizayo imisozi, ica inzira aho zitari, ikura ku cyavu ikicazanya n’ibikomangoma,… ntuzigera wumva bavuga icyaha! Nubona abantu batakivuga icyaha, uzamenye ngo isaha yo gukenera ububyutse yageze.

Mu gihe urukundo rwakonje, nibwo dukeneye ububyutse

Umuririmbyi yaravuze ngo “Mugihe ubona utagifite urukundo menya yuko uyoborwa n’umubiri wawe, bwira Umwuka Wera agaruke” urukundo niba rwarakonje, itariki ni iyi, isaha ni iyi ukeneye ububyutse. Iyo urukundo (rutagira uburyarya) rwo gukunda Imana n’abantu rutagihari, menya ko ari bwo ukeneye ububyutse.

Mu gihe iby’isi byatwaye imitima y’abakristo, nibwo ububyutse bukenewe

Uzarebe ukuntu abakristo bameze muri kino gihe! Ubundi iyo umuntu akijijwe ahita avuga ngo ‘Iwacu ni mu ijuru, ni ho umukiza wacu Yesu azava’. Ariko uzarebe ukuntu umuntu agenda atinda mu isi, niko ajyenda akamuka! Usanga abakristo iby’isi byaratwaye imitima yabo, ibyaha babikora bakabaho. Aba ntibasiba insengero[…Izo gereza bazijyamo] bakabohwa n’imihango n’imigenzo, ariko imitima itagihari. Bibiliya ikavuga ngo” Ndambiwe amateraniro, munkureho imigenzo bivanze n’ibyaha, ndabirambiwe!”. Dukeneye ububyutse, kubera ko iby’isi byatwaye imitima yacu.

Igihe abantu bibera mu bibarangaza birengagije Bibiliya, aha hakenewe ububyutse

Televiziyo(Filime), Social Media(imbugankoranyambaga),… ibireberwa aho hose ni ibihuye n’irari ry’abantu. Urebye umwanya tumara mu materefone: Umuntu ayigendana mu modoka, akayicarana, ku buryo umutima uhora umubwira ngo reba ubutumwa bwaje. Ubajije abantu umwanya bamara basoma Bibiliya, ntashobora kukubwira n’iminota ibiri. Ariko ibi birangaza byaje: Amaterefone, ibinyamakuru, amashene(Channel), firime z’amaseri, imipira,… n’ibindi abo ni abakristo babirangariyemo, si ab’isi kuko ubundi ibyo ni ibiryo by’abisi.

Ibi biyobyabwenge byose rero icyabivana mu bantu ni ububyutse. Ububyutse nibuza terefone uzayisiga mu rugo, ubwire abantu ko ugiye gusenga, ubwire abantu ko ugiye kubonana n’Imana! Kuko uzarebe iyo ugiye kubonana n’umuyobozi mukuru w’icyubahiro, terefone zirabikwa. Ubu umuntu aba ari mu rusengero afite n’abari kumuhamagara, kandi ibyo bintu by’uruvangitirane Imana ibizira urunuka!

None se niba umuntu wo mu isi ahabwa icyubahiro: Tukambara tukarimba kuko tugiye guhura na we rimwe na rimwe ntitunamubone, Imana yo idutije umwuka urabona yaba inejejwe n’akavuyo tuyijyanaho? Mubona Imana ari yo yakwemera ako kajagari? Ububyutse bukenewe mu gihe abantu badaha agaciro kubana n’Imana n’amateraniro.

Nubona abantu bitabira ibitaramo kuruta amasengesho, menya ko ububyutse bukenewe

Amasengesho n’ibitaramo urabizi, byombi ni ibintu bibiri bitandukanye. Uzumve ukuntu abantu bavuga ngo ‘Hari ibitaramo n’abavugabutumwa batatu bashyushye, hari n’abahanzi batanu’, abantu bose baritabira hari n’igihe amatike ashira! [Hari umuvugabutumwa mu ndirimbo nzi watumiye abantu amatike arashira, biba ngombwa ko abasubiza] Ariko uwo muhanzi aramutse ababwiye ati muzaze tuzasenga nta ndirimbo nzaririmba, nta wahinjira! Iyo ubonye abantu bitabira ibitaramo kuruta amasengesho, uzamenye ko ububyutse bukenewe.

Uzarebe iyo bavuze gusenga, baravuga bati hari abahamagawe bazagende basenge( hari amagurupe y’amasengesho, nibasenge twebwe ntabwo twamenyereye gusenga!). Kandi nyamara gusenga ni itegeko ry’Imana nta muntu Imana yigeze isonera gusenga. Rero nubona abantu batagikunze amasengesho bikundira ibitaramo, uzamenye ko igihe cyo gukenera ububyutse cyageze.

Mwenedata ni ahawe ho kwigenzura ukareba niba ububyutse Imana yasezeranyije koko bushobora kukugeraho, kuko ntibinasaba ngo mube muri itsinda ahubwo Imana yabutanga no ku muntu umwe agakongeza abandi. Uriteguye se?

Ikiganiro kivuga ku bubyutse cyatanzwe na Pasiteri Uwambaje Emmanuel kuri Snai Tv, wagikurikira cyose hano.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?