Niba waravuganye n’Imana byange bikunde(...)

Kwamamaza

agakiza

Niba waravuganye n’Imana byange bikunde bizasohora


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-09-17 05:26:59


Niba waravuganye n’Imana byange bikunde bizasohora

Ibi mugiye kumva ni inkuru yibyabaye ku musore witwa Emmanuel, wabayeho igihe kinini ababaye ariko afitanye ubusabane n’Imana, imuha amasezerano urebye n’amaso y’umubiri ntaho byari kunyura ngo bisohore nkuko uwamuyoboye muri Groupe y’amasengesho aho basengeraga mu cyumba cy’amasengesho mu Gatsata abyemeza.

Uyu Emmanuel yaje gukunda umukobwa witwa Chantal basenganaga muri icyo cyumba ariko kuko chantal we yari yarize afite n’akazi akora muri CHUK , ntayamukunze kuberako Emmanuel yari umukene. Igihe cyagezeho Chantal yigira iburayi ahunga Emmanuel ngo atazakomeza kumubwirako amukunda kandi ari Imana ibimubwiye.

Ijambo ry’Imana , Yesaya 46: 9 “Mpera mu Itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.”

Gutegeka kwa kabiri 18:20-22 “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?” Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n’Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye.”

Umva uko byagenze nyuma yuko chantal yigiriye mu mahanga. Ese ibyo Emmanuel yavugaga koko byari bivuye ku Mana cyangwa yabiterwaga n’urukundo?

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?