Ni ubuhe buryo bwiza bwo gusenga?

Kwamamaza

agakiza

Ni ubuhe buryo bwiza bwo gusenga?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-10 05:59:48


Ni ubuhe buryo bwiza bwo gusenga?

Uburyo nyabwo bwo gusenga ni ikintu kitavugwaho rumwe ugasanga umuntu yibaza byinshi ati:"Ese icyiza ni ugusenga mpagaze, nicaye hasi, mfukamye? Ese ngomba gusinziriza mu gihe nsenga? Ese ibyiza ni ugusengera mu rusengero cyangwa mu busitani? Ni byiza gusenga mu gitondo tubyutse cyangwa nijoro tugiye kuryama? Ese hari amagambo tutagomba kwibagirwa mu isengesho? Ni ubuhe buryo bwo gusoza isengesho?" Ibi ni ibibazo byibazwa na benshi ku bijyanye n’isengesho ariyo mpamvu bigiye gusobanurwa byimbitse muri iyi nyigisho.

Akenshi, isengesho rigaragara nk’ikintu gikorwa ku buryo butangaje. Bamwe bizera ko iyo tutavuze ibintu mu buryo bwiza, cyangwa mu cyerekezo cyiza, Imana idashobora kutwumva no gusubiza isengesho ryacu. Ibi byose ntabwo biri muri Bibiliya kuko Imana ntabwo isubiza amasengesho yacu bishingiye ku buryo dusenga, aho turi, uko twifashe ku mubiri( body position) ahubwo idusubiza ititaye ku buryo dutondeka amagambo iyo dusenga.

Bibiliya itubwira ko dukwiye kugira ukwizera mugihe tuje imbere y’Imana dusenga, tukamenya ko yumva ko itwumva kandi yiteguye gusubiza ibyo tuyisabye mu mugambi wayo (1Yohana 5:14-15).

Mu Butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 14:13-14 Yesu yagaragaje ko icyo abasenga bazasaba bizeye mu izina rye bazagihabwa. "Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikorera kugirango Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora ".

Kubw’ibyo, ni ubuhe buryo bwiza bwo gusenga? Abafilipi 4:6-7 hatubwira ko tugomba gusenga tudahangayitse, gusengera buri kimwe cyose ndetse no gusengana umutima ushima. Imana izasubiza amasengesho yacu yose kandi iduhe amahoro yo mu mitima.

Uburyo bwiza bwo gusenga ni ukwerekeza imitima yacu ku Mana, tukayubaha kandi tukayifungukira, nk’uko ituzi kurusha uko twiyizi, dukwiye kugaragariza Imana yacu ibyifuzo byacu tukamenya ko Imana izi ibyiza igomba kuduha bijyanye n’umugambi wayo ku buzima bwacu. Dukwiye gukunda Imana, tukayiramya binyuze mu isengesho hatabayeho guhangayikishwa n’amagambo nyakuri yo gukoreshwa mu isengesho. Imana inezezwa n’ibiri mu mitima yacu kuruta kuba intyoza mu kuvuga.

Tutagiye kure ya Bibiliya, mu Butumwa Bwiza bwanditswe na Matayo 6:9-13 hatubwira isengesho Yesu yigishije abantu gusenga. Icyakora n’ubwo ari isengesho rya Yesu, ntabwo ariryo tugomba gufata mu mutwe ngo tujye duhora ariryo dusenga ku Mana, ahubwo ni urugero rw’ibintu tugomba gushyira mu isengesho ryacu: Kuramya, kwizera Imana, kwihana no gushimira. Dukwiye gusenga isengesho ryuzuye twifashishije iryo Yesu yasenze ariko natwe tukongeramo amagambo yacu bwite nirwo rugendo rutuganisha ku Mana.

Muri macye, uburyo bwiza bwo gusenga ni ukwerekeza imitima yacu ku Mana. Kwicara, guhagarara, gupfukama, kuzamura ibiganza, gufungura cyangwa gufunga amaso, gusengera mu rusengero, mu busitani cyangwa mu rugo, mu gitondo cyangwa nijoro, ibi byose bituruka ku bushake bw’umuntu. Icyo Imana ishaka mu isengesho ryacu ni ukuyegera tukagirana umubano nayo.

Source: www.gotquestions.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?