Ni nde ushobora gusenga Imana igakiza(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni nde ushobora gusenga Imana igakiza igihugu?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-01-25 07:34:08


Ni nde ushobora gusenga Imana igakiza igihugu?

"maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu". 2Ingoma 7:14

Iyo tuvuze gusengera igihugu, abantu twese duhita twumva ko bitureba wenda bitewe n’iki cyorezo cya Korona Virusi, ubukene, n’ibibazo bitandukanye bitwugarije. Gusengera igihugu ni byiza, ariko usenga ni nde?

Iyo Imana ivuze ngo ‘Abantu banjye’, wabisimbuza ijambo abana b’Imana cyangwa se abarokore , cyangwa se abakristo. Abo bantu nibo bakwiye gusenga igihugu kigakira, Ese umuntu aba umuntu w’Imana ryari?.

Abantu bose ni abantu b’Imana ariko si abana b’Imana. Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana igice cya 1: 12 haravuga ngo “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.“.

Iyo tuvuze gusengera igihugu tuba duhereye kure, reka duhere hano hafi. Ese wowe wahindutse kuba umwana w’Imana?. Kugira ngo igihugu gikire habanza wowe ku giti cyawe, hagakurikiraho umuryango, hagakurikiraho itorero n’igihugu, hanyuma hagakurikiraho amahanga. Rero twaba duhereye kure tuvuze kugusengera igihugu tutaravuga usenga ni nde?

Ese koko ukwiye gusengera igihugu, hari intambwe umaze gutera mu guhinduka ku buryo wasenga Imana ikakumva?

Ubundi isengesho ry’umunyabyaha riba ari ikizira mubyukuri, icyakora hari isengesho rimwe ry’umunyabyaha Imana yumva ni ”Mbabarira”. Iyo ubwiye Imana ngo mbabarira ibyumva vuba, ariko iyo usenga udakijijwe nta gaciro bigira mu bwami bw’Imana mubyukuri.

Yesu yatanze umurongo mwiza abantu bakwiye gusengeramo, Isengesho rya Data wa twese rirasobanutse ku muntu wese ushaka gusenga. Ritangira rivuga ngo” …Data wa twese, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibe mu isi…”, ni ibyifuzo 4 tugomba kubahiriza.

Imana yarakubyaye ikubera so?, urumva waravutse ubyarwa na yo?, umutima wawe urakwemeza neza ko uri umwana w’Imana?. Abasengera igihugu ni abantu babyawe n’Imana, bagomaba kuba ari abantu bavutse ari abana b’Imana. Kuvuka na byo ntabwo bihagije hakurikira kubaho ubuzima bwubaha Imana,

“Data wa twese, izina ryawe ryubahwe”, hanyuma ukamamaza ubwami bwayo, ubushake bw’Imana bukaza mu gihugu, mu bantu cyangwa mu itorero. Usengera igihugu rero akwiye kuba ari umuntu wahindukiye, ni umuntu wamenye agaciro k’amaraso ya Kristo akatura ibyaha bye, ni umuntu wagize agahinda gatera kwihana kuticuzwa. Uwo muntu mubyukuri aba akijijwe, niwe ukwiriye gusengera igihugu.

Dufite abantu rero binjiye idini, abandi binjira amatorero ariko ntibahinduka kuba abana b’Imana. Gukizwa birasobanutse kandi iyo ukijijwe neza biranagaragara. Hari n’abashumba bamwe mu matorero cyangwa se amadini ya gikristo bashyira imbaraga muguhindura abantu kuba abayoboke babo, kuruta uko babahindura kuba abana b’Imana.

Nta gihe na kimwe Imana yigeze ihana Israheli itayihoye abantu bitiriwe izina ryayo bitwaye nabi. Imana ntishobora kurekura ibyorezo nka Korona Virusi hatarabaye guteshuka kw’abantu b’Imana. Gusengera igihugu rero dukwiye kubanza kureba ngo abasenga ni bande?.

Ni ugusenga bikora ku mutima w’Imana, ni abantu bitiriwe izina ryayo, ni abantu babyawe nayo, babayeho ubuzima buyubaha hanyuma bakaba biteguye kwamamaza ubwami bwayo mu kazi, aho birirwa hose bakamenya ko bahagarariye ubwami bw’Imana.

Umurimo w’Imana tuzi ko ukorerwa mu gipasiteri, mu kidiyakoni, muri korari n’ahandi. Ariko sibyo, ushobora kuba umusirikare mwiza nabyo bikaba ari umurimo w’Imana, waba umucuruzi mwiza bikaba nabyo ari umurimo w’Imana, waba umuganga mwiza nabyo bikaba ari umurimo w’Imana.

Ntabwo umurimo w’Imana ugarukira mu rusengero gusa, ahubwo iyo ushoboye kwera imbuto mu bandi nabwo uba ukoreye Imana.

“nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu”

Guca bugufi no gucishwa bugufi ni amagambo abiri, iyo wanze guca bugufi kuneza, ucishwa bugufi. Urwandiko rwa mbere rwa petero ibice 5: 5-6 haravuga ngo “Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu". "Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye."

Imana yatanze ibintu byose ariko igeze kucyubahiro cyayo irakigumana. Imana irwanya abibone, abantu barasambana, barica, bakora ibintu byinshi ntirabarwanya bategereje umunsi wabo. Ariko iyo ugize ubwibone uba uvogereye muri Domain y’Imana, uba ubaye inyeshyamba mu bwami bw’Imana, irahaguruka ikakurwanya.

Gusenga ntabwo ari impano, gusenga ni itegeko. Nta hantu na hamwe Bibiliya itwingingira gusenga irabidutegeka: “ Musenge mutajya mu mumoshya”, “Musengeshe umwuka iteka”, “Musenge ubudasiba”, ni itegeko.

Iyo umuntu yashyizeho itegeko, ashyiraho n’igihano ku wishe itegeko!. Gusenga bikwiye guhinduka ubuzima bwa buri munsi, gusenga ni nko guhumeka aho usohora umwuka mubi ukinjiza umwiza.

Mugusenga turezwa, tukavanwamo imyanda y’ibyaha tugasubira mu bugingo, mu busabane bwacu n’Imana.

"Bagashaka mu maso hanjye"

Abantu benshi ntibasenga bashaka mu maso h’Imana, basenga bashaka mu maboko y’Imana. Mu maboko y’Imana hari: abagore, abagabo, hari poromosiyo, hari ugutera imbere, hari ibyo twifuza byose. Ariko mu maso h’Imana, hari: Ubumwe, ubusabane, hari ubuntu. Ikibazo gikomeye rero ni uko ishobora kuguha ibiri mu ntoki zayo, ikakwima mu ntoki zayo.

Tekereza ku giti cyawe utarebye idini n’itorero usengeramo, wibaze ngo maze guhinduka ku kihe kigero?. Uyu muntu wahindutse afite amasezerano meza ku Mana, izamukiza imukirize n’igihugu. Igihugu ntitwakivugaho ibintu byinshi, kuko nimpinduka nawe ugahinduka, tuzahura twese twarahindutse Umwuka Wera amanuke:

Urumogi ruzagabanuka mu rubyiruko, abakobwa batwara inda zitateganyijwe ntabwo bazabaho, ingo zisenyuka zizagabanuka. Igihugu kizakizwa n’uko mpindutse nawe uhindutse.

Ese urumva uri umuntu w’Imana, wateye izi ntambwe zose twavuze?,. Ubayeho ubuzima buciye bugufi, Ese urasenga?, ushaka mu maso h’Imana cyangwa ushaka ibyo Imana igukorera?. Urumva warahindukiye ureka ingeso mbi?.

Wakurikira iyi nyigisho yose hano. Yateguwe kandi itambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana, kuri Agakiza Tv.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?