Ni iki wakora mugihe umwana wawe agize(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni iki wakora mugihe umwana wawe agize umuriro (Fever)?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-04-17 08:25:32


Ni iki wakora mugihe umwana wawe agize umuriro (Fever)?

Umuriro ku mwana ukunze gutera ubwoba, ariko ntuhangayike cyane mubyeyi, usome neza ibijyanye nuko wabyitwaramo umwana wawe uramutse wumva ko afite ubushyuhe buganisha kukugira umuriro.

Umuriro n’iki?

Reka tuvuge ko umuriro ari ubushyuhe burengeje urugero umubiri usanganywe. Ishuri ry’abaganga b’abana ryo muri Amerika (Amercan Academy of Pediatrics, AAP) ryavuze ko ubushyuhe busanzwe buba mu mubiri ari 97 deg kugeza ku 100.4 deg fahrnheit cyangwa 36-38 deg Celsius, ubwo rero iyo bigeze hejuru y’ibyo bipimo tukweretse ntago biba bikiri ibisanzwe cyangwa ibyo kujenjekera.

Banza ukoreshe Igipimo cyabugenewe (Thermometer)

Abana bari munsi y’amezi 6 ahanini bisaba kubitaho cyane kuko akenshi baba bafurebye cyane ku buryo hari igihe umubyeyi adapfa gutahura ko ari umuriro kugeza igihe abitekerereje aruko wamurenze. Nibyiza rero ko niba unabiketse ko afite umuriro ugomba guhita ukoresha igipimo cyabugenewe ukamenya uko byifashe, aha twaboneraho no kwibutsa ababyeyi ko ari byiza gutunga iki gipimo mugihe ufite abana kuko kirafasha.

Ni ryari ukwiriye guhita uhamagara muganga?

Niba umwana wawe ari munsi y’amezi 3, ugomba guhita uhamagara umuganga umukurikirana cyangwa niba ntawe, ugahita wihutira kujya kwa muganga. Umuriro kumpinja ushobora kubatera infegisiyo(Infection) ikomeye cyane. Nko gutakaza ubushake bwo kunywa, kubura ibitotsi, gucika intege, kubabara mu matwi, kuruka cyangwa guhitwa n,ibindi.Niyo mpamvu rero udakwiriye kubyita ibyoroshye mu gihe umwana wawe atameze neza cyane cyane afite umuriro ugomba guhita ubibwira muganga akamenya uko abigenza.

• Komeza kumuha ibintu byo kunywa kuko umuriro umara amazi mu mubiri.

• Muhe umuti ugabanya umuriro, akenshi muganga azakubwira kumuha Acetaminophen cyangwa ibuprofen niba umwana wawe afite nibura amezi atandatu kuzamura, uwo ni umuti ushobora guhita umufasha.

• Ntuzigere kandi urenza urugero wahawe na muganga kuko bishobora kuviramo umwana izindi ngaruka zikomeye.

Ikindi wakora ni ukumukarabya kugira ngo umubiri utabire ubukonje cyangwa se ukaba wafata agatambaro gatose ukakamukozaho ahantu hose wumva ubushyuhe, ikindi nanone ni ukumwambura ibyo yambaye bishyuhiranye ukamurekeramo akantu korohereye gusa.

Src : Meredith Corporation.

[email protected] Agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?