Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Niba kunezeza Imana ariwo mugambi wa mbere watumye uremwa, icyibanze kuri wowe ni ugushobora kubigeraho. Bibiliya iravuga ngo: “Mushakashake uko mwamenya iby’Umwami ashima abe aribyo mukora.” Abefeso 5:10
Uyu munsi turarebera hamwe impamvu eshanu zituma Imana iseka. Imana iseka iyo tuyikunze byimazeyo. Imana inezerwa iyo tuyumviye by’ukuri. Imana inezerwa iyo tuyizeye byukuri. Imana inezerwa tuyumviye n’umutima wose. Imana inezerwa iyo dukoresheje impano zose zacu.
Ushobora kwibwira ko Imana ikunezererwa iyo uri gukora umurimo w’iby’Umwuka nko gusoma Bibiliya, kujya mumateraniro, gusenga, gutanga ubuhamya bw’ubutumwa bwiza. Ntukibwire ko ibindi bisigaye by’ubuzima bwawe Imana itabyitayeho.
Mu by’ukuri, Imana yo yishimira kureba buri kintu cyose ukora mu buzima bwawe: waba uririmba, ukora, usenga, ukina, uruhutse cyangwa se uri gufungura. Nta nakimwe ukora itareba. Bibiliya itubwira ngo: « Intambwe z’umukiranutsi zikomezwa n’Uwiteka kandi yishimira buri ntambwe y’ikintu mu buzima bwe. ” Buri gikorwa cyose, uretse ibyaha, gishobora kunezeza Imana iyo umuntu agikoranye umutima ushima.
Mbese wakwemera kunezeza Imana bikaba intego y’ubuzima bwawe? burya nta kintu na kimwe Imana itakorera umuntu wafashe iyo ntego.
Source: Agakiza.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)