Ni iki gishoboza umuntu kudakora ibyaha?

Kwamamaza

agakiza

Ni iki gishoboza umuntu kudakora ibyaha?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-12 08:30:07


Ni iki gishoboza umuntu kudakora ibyaha?

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16).

Imana yaradukunze cyane ndetse bituma itanga umwana wayo ngo adupfire ku musaraba kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu byose kubw’urukundo rwayo. Ese ko Imana igukunda uru rukundo ruhebuje, ese nawe waba uyikunda uyumvira?

Nshuti z’umusaraba, nta kindi kizatuma umukristo adasambana cyangwa ngo asayishe cyane muri ibi bihe niba adakunda Yesu.Urukundo rwa Kristo iyo rugumye muri twe turakomera tugakomeza urugendo. Pawulo yandikiye Timoteyo aramubwira ati “Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk’uko ubutumwa bwiza nahawe buvuga”. (2Timoteyo 2:8).

Kwibuka Yesu rero nta kindi twibuka keretse urukundo twagiriwe rwadukuye mu rupfu tukaba abana b’Imana tukibukako yapfuye kubwacu, tukamenya ko twakuwe mu isi ariko tukaba tugituye mu isi dutunganyirizwa kuzabaho iteka mu bwami bwa Data.

Urukundo Yozefu yakundaga Imana ni rwo rwatumye adacumura ku Mana ye akanga gusambana abihatiwe na nyirabuja muka Potifari ndetse akemera no gushyirwa mu buroko akavuga amagambo akomeye ati” NABASHA NTE GUKORA ICYAHA GIKOMEYE GITYO, NGACUMURA KU MANA? Urukundo abatubanjirije bakundaga Umwami Yesu ni rwo rwatumye bemera no gupfa bakicwa nabi ariko ntibemere kugambanira ukuri bari barahamije, bari bafite kwizera kutajegajega badaterwa hirya no hino n’imiyaga.

None wowe kuki ubasha gukora bya bindi uzi njyewe ntazi, aho urukundo ukunda Yesu ntirwagabanutse? Uracyamukunda? Abatubanjirije batangaga ibitambo kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo ariko ukuri kw’ijambo kuragira guti “Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa”. (Hoseya 6:6).

Bisobanuye ko Imana Ishaka urukundo rwacu ruhamye kurusha imirimo yindi igaragara dukorera Imana. Imana ntishishikajwe n’amagambo tuvuga, imirimo dukora, urugero :ivugabutumwa, kuririmba ,guhanura n’ibindi byinshi , imihango twubahiriza niba tudakunda Imana cyangwa se niba tutari twamenya Imana.

Twibuke abafarisayo Yesu yabahaye umukoro ngo bagende bashake uko ririya Jambo twasomye haruguru risobanura ( Matayo 9:13 ) ababwira ko bo bari bashishikajwe no gusohoza iby’imihango yabo ariko imitima yabo ari mibi yuzuye imigambi mibi barya ingo z’abapfakazi mbese bashimishaga Imana iminwa imitima ikaba kure yayo. Ibi rero nta cyo byunguye Ubwami bw’Imana. Mwenedata va mu mihango n’imigenzo sanga Yesu ugume mu rukundo rwe urukomeremo wigane intwari zatubanjirije zikanesha.

Gusenga tutazi Imana ntacyo bimaze, gukurikiza Imihango myiza y’itorero udafite Kristo bikumariye iki ko udakebwe ku mutima. Ubwo se ko abantu bazi ko uri inyangamugayo, harya ubwo n’umutima wawe urabihamya? Ubwo Imana Igutangira ubuhamya bwiza? Urukundo ukunda Imana ntiruhinduka cyangwa rugenda ruhinduka? Ariko se niki cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana koko Pawulo ati ntacyo.

Yesu yaravuze ngo nimunkunda muzitondera amategeko yanjye, mwene Data reka tugume mu rukundo rwa Kristo tumenyeko dutandukanye n’abandi kuko twacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi nk’ayumwanaw’Intama w’Imana si ay’ihene cyangwa intama, Ni yo mpamvu tutagomba kumera nk’abandi.

Niba abandi basambana twe ntidusambana, niba bikinisha twe ntibikwiye kutubonekamo, niba abisi batendeka twe dukwiye kuba nka Data yaravuze ngo amagambo yanyu abe Yego cyangwa se Oya ibirenze ibyo biva ku mubi.

Ijambo ry’Imana rivugako abategereza Imana bazasubizwamo intege nshya (Yesaya 40:28-30).Uwiteka ubwe azakomeza abamuhungiraho bakamukunda, bakamumenyesha intege nke zabo bakamusanga baciye bugufi bafite imitima imenetse bakamubwiza ukuri ko mu mutima. Aba bazakomera bazagira amakakama no mu busaza, baziruka be kunanirwa, azaboherereza inkomezi kuko bamushikamishijehoimitima.

Mwene data ndakwifuriza gukunda Imana ukitondera n’amategeko yayo kuko ikunda uyikunda Kandi uyishakana umwete azayibona , Kandi kubaha Imana nibwo bwenge Kandi kuva mubyaha Niko kujijuka.

Source: cepurhuye.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?