Ni iki cyateye Johannes Amritzer gushinga SOS(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni iki cyateye Johannes Amritzer gushinga SOS Adventure, igiye gukorera igiterane kidasanzwe cy’iminsi 5 i Kigali?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-07-25 08:11:21


Ni iki cyateye Johannes Amritzer gushinga SOS Adventure, igiye gukorera igiterane kidasanzwe cy’iminsi 5 i Kigali?

SOS Adventure ni umuryango mpuzamahanga ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Washinzwe na Johannes Amritzer.

Johannes yavutse muri 1973, yakuze arerwa na nyina w’umunywi w’inzoga mu gihe se yakundaga guhora afungwa. Johannes yakuze nawe ifite imico mibi ariko nyuma yaje gukizwa areka ingeso mbi n’ibiyobyabwenge ahabwa Bibiliya isimbura icyuma yararanaga ku musego we. Aho niho urukundo rwo gukunda Yesu rwatangiriye, yumva umuhamagaro wo kugera ku batarakizwa awutangiriza mu gushinga umuryango SOS Adventure.

Muri 1996, Johannes n’umugore we batembereye muri Kenya , bahakorera igiterane cyabaye icya mbere muri byinshi bamaze gukora. Nyuma yaho, Johannes n’umugore we bakomeje ivugabutumwa mu Burayi, Aziya y’Amajyepfo , mu Buhinde ndetse no mu bihugu byinshi bya Afurika.

Iteka Johannes n’umugore we bakora ibishoboka byose ngo igiterane baba bateguye kibashe kuba kandi kigende neza nubwo bakunze guhura n’imbogamizi nyinshi zinyuranye. Icyo bishimira ni uko buri aho bagiye hose hari abakira agakiza, hagakorwa ibitangaza ndetse benshi bagakira ibikomere bari bafite.

Kugeza ubu SOS Adventure yohereje mu bihugu binyuranye ababwirizabutumwa bahoraho 150, hashingwa insengero 600 ndetse n’amashuri yigisha Bibiliya. Muri 2015 gusa, SOS Adventure yabwirije ubutumwa bwiza abantu bagera kuri 250.000, yohereza ababwirizabutumwa badahoraho 373 mu bihugu bitandukanye , abantu 1174 barakizwa, abantu 148 bakurwamo imyuka mibi yari ibarimo , abandi 57.000 biyemeza gukurikira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.
Intego SOS Adventure ifite ni ukugera ku bandi bantu benshi batarakira Yesu cyane cyane biganje mu mijyi ya Afurika. Johannes Amritzer avuga ko ubuzima bushaririye yanyuzemo aribwo bwatumye agira umutima w’urubyiruko rubaye mu buzima bubi.

Mu ijambo rye Johannes Amritzer yanyuzagamo agakomoza ku buhamya bwe bugaragaza ubuzima bushaririye yanyuzemo, aho yabaye umwana wo ku muhanda imyaka icyenda ari nako yanywaga ibiyobyabwenge ku rwego rwo hejuru.
Yavuze ko kubatwa n’ibiyobyabwenge, uburaya cyangwa izindi ngeso mbi akenshi biterwa n’ibikomere umuntu yatewe n’ikintu runaka, ashimangira ko icya mbere ari ukubanza kuvura ibyo bikomere binyuze mu ivugabutumwa, ngo iyo bimaze gukira biroroha kuva muri ubwo bubata.

Johannes yavuze ko ku myaka 22 aribwo yabwirijwe ubutumwa bwiza yakira agakiza, ubu akaba ari umuntu w’ikirangirire ugenda ubwiriza hirya no hino ku Isi anafasha abafite ibibazo binyuranye.

Icyo Umuntu akwiye kumenya ni uko Imana iremera umuntu umugambi mwiza, ariko ikibazo ni uko rimwe na rimwe duhitamo ibidakwiriye. Bibiliya ivugako, Imana yigize ibwira Yeremiya ko yamumenye kera atarabaho no munda ya nyina, Yeremiya 1:5-6 “Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!”

Ubuzima bwose umuntu yakwisangamo atari amahitamo ye mabi, iyo akomeje kububamo yihata gushaka Imana no gukiranuka, igihe iyo kigeze Imana igaragaza ububasha bwayo bwo kurengera umuntu.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?