Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Kuba mu mwuka ni ijambo rikunze gukoreshwa n’abakristo. Bavuga ko umuntu ari umunyamwuka iyo akunda gusenga, Kwigisha, Kusoma ijambo ry’Imana no kwitondera amategeko yayo, Ibi akabikorana umutima ukunze ndetse agashyiraho umwete we wose.
Mubyukuri ntawahakana ko kumaramaza mu gusenga no guhimbaza Imana ari bimwe mu bimenyetso bishobora kuranga umuntu w’umunyamwuka ariko hari ibindi bintu bigomba kumuranga kugirango arusheho kugira ubuhamya bwiza imbere y’Imana n’abantu.
Umwuka wera ni umuyobozi ndetse n’umufasha mu rugendo rw’umukristo. Umuntu yitwa umunyamwuka nyakuri iyo yera imbuto zikwiriye abihannye bakazinukwa imirimo ya kamere.
Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe ibintu biranga umunyamwuka nyakuri:
1.Umunyamwuka ahora yifuza kwiyeza (se sanctifier) kurusha kwinezeza kuko abayizera ko azanezezwa n’Imana, ikindi ni uko arangwa no kwikorera umusaraba we nta ngingimira.
2. Umukristu aba umuyamwuka iyo abona ibintu byose mu bushake bw’Imana kandi akagerageza kubiha agaciro.
3. Umunyamwuka w’ukuri ashobora kwifuza gupfa kurusha kubaho mu buhemu
n’ibyaha, ibyo bikaba byamutandukanya n’umuntu watwawe n’irari ry’ubuzima.
4. Umunyamwuka w’ukuri yishimira kubona abandi batera imbere n’ubwo we yatakaza ubuzima bwe, yishimira kubera abandi igitambo ndetse n’intwari mu maso y’Imana.
5. Umunyamwuka nyakuri akora neza mu buzima bwe bwose ariko yishimira kuzashimirwa n’Imana kuruta uko yashimirwa n’abantu.
6.Bene uwo muntu yifuza cyane kuba ingirakamaro (utile) kurusha kuba icyamamare (Celèbre) mu maso ya benshi.
7. Umunyamwuka aca urubanza rw’umucyo w’iteka atagendeye ku bihe bizwi (Lumière d’Eternité)
Mugihe twiyemeje gukorera Imana dukwiye kuba abanyamwuka nyakuri. Bibiliya ivuga yeruye ko abayoborwa n’umwuka aribo bana b’Imana ndetse umugabane wabo uri mu ijuru.
Umunyamwuka nyakuri ntakenera kwinezeza cyangwa ngo anezeze umubiri kuko uzabora, Pawulo yabivuze neza ati: Ntawakwishyira mu by’ubu buzima ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare.
Muri macye kuba umunyamwuka nyakuri ni byiza cyane kuko abayoborwa n’umwuka nibo bazabona Imana, kandi bene abo ntibaba bagikora ibyo kamere ishaka ahubwo baba barafashe umwanzuro uhamye bakazinukwa ibyo gukeza abami babiri.
Source: www.igihe.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Ibitekerezo (0)