Ni hehe Imana ifite ubuturo bwayo ku isi muri(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni hehe Imana ifite ubuturo bwayo ku isi muri iki gihe?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-02 07:17:57


Ni hehe Imana ifite ubuturo bwayo ku isi muri iki gihe?

Imana ishaka ko ubuturo bwayo buba mu mitima y’abantu, aho ishobora gukorera umurimo wayo kandi Imana ishaka kuvugana n’abantu

“Ariko se ni ukuri koko, Imana izatura mu isi? Icyo cyari ikibazo Umwami Salomo yabajije, akomeza agira ati: “ Dore ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse!! ” 1 Abami 8:27.

Imana yaremye abantu mu ishusho yayo kugira ngo ishobore guhura nabo ku isi. Nyamara umuntu yasenye uwo mubano we n’Imana kubera gukora icyaha, kandi birukanwa imbere yayo. Icyakora Imana yo yakomeje kubakunda, kandi ikoresheje Mose yubatse ihema, aho yashoboraga kuyoborera abantu kubw’amategeko yayo yera. Ibintu bitandukanye byari mu ihema ry’ibonaniro byari bikozwe muri zahabu itunganijwe, harimo intebe y’imbabazi hamwe n’abakerubi bombi barindaga iyo intebe. Hagati y’abo bakerubi, iruhande rw’intebe y’imbabazi, Imana yavuganye na Aroni ibyo agomba kubwira Abisiraheli.

"Aho ni ho nzajya mbonanira nawe hejuru y’intebe y’ihongerero, hagati y’abo bakerubi bari ku isanduku y’Ibihamya, ni ho nzajya nkubwirira amategeko yanjye yose ntegeka Abisirayeli." Kuva 25:22.

Muri ibyo bihe, Aroni yahoraga yambaye imyenda yera. "Kandi uwo mwambaro wo ku gituza bazawufatanishe ku mpeta zo kuri efodi, agashumi kaboheshejwe ubudodo bw’umukara wa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugira ngo ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe n’abahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi." Kuva 28

Muri ubu butagatifu no kwera, aha niho Imana yashoboraga guhura n’abantu mu isi. Umugezi w’umugisha n’icyubahiro, watemberaga mu bagendeye mu bushake bw’Imana.

Ubuturo bw’Imana ku isi: Ni mu mitima yacu

Nyamara, Imana ntiyashakaga gutura mu nzu yubatswe n’amaboko y’abana b’ababntu; Imana yashakaga kugira ubuturo bwayo mu mitima y’abantu, aho yifuzaga gukorera umurimo wayo.

"Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y’abicisha bugufi, mpembure n’abafite imitima imenetse." Yesaya 57:15.

Imana izashyira hejuru gusa ubuturo bwayo, kandi ikore imirimo yayo myinshi mu mitima nk’iyi.

"Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe?" 1Abakorinto 3:16.

Tekereza ku mutekano, imbaraga, n’ibyishimo byo kugira ibi byiringiro, kumenya ko imitima yacu ari ubuturo bw’ibintu byose byiza kandi by’agaciro! Ikibabaje muri iki gihe ni uko imitima myinshi ari ubuturo bw’ibintu byose bibi kandi byanduye!

"Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we." Yohana 14:23

Turabona ko ubutatu bwera bw’Imana buzatura mu mitima yacu gusa, bishingiwe ku mubano wimbitse kandi utaryarya. Imana nimara kuzamura ubuturo bwayo bwera muri twe, inzuzi z’umugisha zizatemba mu buzima bwacu.

Imana irifuza ko utunga umutima wejejwe, wo buturo bwayo kugira ngo ibone uko ikorana nawe imirimo yayo.

Source: Activechristianity.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?