Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Ni wowe ubwawe wiyegereza Imana nkuko ubyihiteyemo. Nkuko bisanzwe bigenda nk’ubundi bucuti, ubucuti bwawe n’Imana bugomba kubakwa, nti buzaza nk’impanuka.
Ubucuti bwawe n’Imana bugomba kwitabwaho buri gihe kandi ugashyiramo imbaraga. Icyibanze mu kugira ubucuti buhamye n’Imana ni ukwiga kuvugisha ukuri udashidikanya, utarebye kubyo wiyumvamo ahubwo wita kubyo ikunda. Imana yo ntigutekereza nk’intungane ahubwo icyo yifuza cyane nuko waba umunyakuri.
Mu nshuti zose z’Imana dusanga muri Bibiliya, nta n’umwe wari intungane. Iyo ubutungane buba ikintu cy’ibanze ku bucuti n’Imana, ntitwashoboraga kuba twaba inshuti zayo. Amahirwe tugira ni uko kubw’ubuntu bwayo Yesu « Akiri inshuti y’abanyabyaha .»
Igihe icyaricyo cyose wiringiye ubwenge buva ku Mana, ugakora ibyo ivuze naho waba udasobanukiwe, ubucuti bwawe n’Imana buzarushaho gushora imizi. Ntabwo ari kenshi dukunze gutekereza ko kumvira ari kimwe mu biranga ubucuti kuko ubusanzwe ibyo biba hagati y’ abana n’ababyeyi, abakoresha n’abakozi, atari ku nshuti. Yesu yasobanuye neza ko kumvira ari rimwe mu mahame yo kugirana ubucuti n’ Imana. Yaravuze ati: “ Muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka. »
Nta kintu na kimwe cyaruta kugirana ubucuti n’Imana. Pawulo yabwiye Timoteyo aya magambo ati: “Bamwe muri mwe muri abantu bahushije ikintu cy’ibanze mu buzima. Ntabwo bazi Imana”. Mbese nawe ntiwaba warahushije ikintu cy’ingenzi mu buzima bwawe ? Uyu munsi, ushobora gutangira kugira icyo wakora. Wibuke yuko guhitamo ari ukwawe. Ni wowe uhitamo urugero rw’ubucuti bwawe n’Imana.
Source: Agakiza.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)