Ni gute twarwana intambara nziza?

Kwamamaza

agakiza

Ni gute twarwana intambara nziza?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-12 04:26:20


Ni gute twarwana intambara nziza?

Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi (1Timoteyo 6:12).

Tugomba kurwana intambara nziza turwanya umwanzi Satani, ariko se ibi bisoanuye iki? ni gute se twabasha kurwana intambara nziza? reka turebere hamwe ingamba 6 dushobora kwifashisha mu rwego rwo guhashya umwanzi.

1. Iyemeze

Tegura kandi ubare uburyo bwawe bwose bwagufasha kwegera no gutsinda umwanzi, mbese umere nka jenerali utegura kurwana urugamba.

2. Senga cyane

Abaheburayo 4:16 haratubwira ngo twegere intebe y ’Imana twizeye. Injira imbere ye ufite icyizere kandi umwereke ibyifuzo byawe byose.

3. Vuga nta bwoba

1Petero 4:11 haratubwira ngo: "Umuntu navuga avuge nk’ubwirijwe n’Imana, nagabura ibyayo, abigabure nk’ubwirijwe n’Imana, nagabura ibyayo abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo.

4.Tanga ku bwinshi

Uburyo dutanga nibwo buryo twakira. (Luka 6.38) mubyukuri birakwiye ko ubaho mu buzima bwo kugira ubuntu.

5. Kora cyane

Ibyo ari byo byose dukora, tugomba kubikora dushishikaye. (Umubwiriza 9:10) Jya ukora ubwirijwe n’Umwuka Wera kandi ukore umurimo kugeza imperuka.

6. Kurangwa n’urukundo nyakuri

Nkabana b’Imana, tugomba gukunda abandi nk’uko Imana idukunda hatabayeho kurobanura cyangwa kwirema ibice.

Mugihe ubashije gushyira mu bikorwa izi ngamba uko ari esheshatu, wowe ubwawe uzabasha kuzuzwa imbaraga z’Imana kandi uzatsinda umwanzi mu buryo budasubirwaho.

Isengesho ry’uyu munsi

Mukiza, sinshaka gusigara inyuma no gutsindwa urugamba umpamagarira kurwana. Kubw’ibyo njya imbere, unyereke uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya umwanzi Satani mu izina rya Yesu. Amen!

Source: www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?