Ni gute twabasha gushima Imana muri byose?

Kwamamaza

agakiza

Ni gute twabasha gushima Imana muri byose?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-29 05:14:25


Ni gute twabasha gushima Imana muri byose?

Muri iyi minsi abantu bakunze gushima Imana kubw’imigisha yabahaye aho usanga imitako yo mu nzu yanditseho amagambo ashima Imana. Turabizi ko tugomba kubara imigisha yacu tugashima, ariko kandi gushima mugihe ibintu bitameze neza biracyari ikintu kitoroshye gukora. Biroroshye cyane gushimira Imana mugihe ibintu bigenda, ariko se tubyitwaramo dute iyo ibintu bigenda bihinduka bibi? Birashoboka gushima muri byose?

Ni iki Pwulo yashakaga gusobanura ubwo yandikaga aya magambo“Mu bibaho byose muhore mshima?”

Pawulo yandikiye Abatesalonike urwandiko abashishikariza kwitegura kugaruka kwa Yesu ndestse abaha amabwiriza yo guhora bamwubaha ibihe byose. Mu mabwiriza ye ya nyuma asoza uru rwandiko yababwiye aya magambo “Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu”. Gushima ni insanganyamatsiko rusange mu Byanditswe Byera, ni ngombwa kumva ko Imana ari yo soko y’imigisha yose, bityo rero amashimwe yose ni ayayo.

Nimuze turirimbire Uwiteka,Tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu.Tujye mu maso ye tumushima, tumuvugirize impundu n’indirimbo. Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye, ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose. Zaburi 95:1-3

Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Zaburi 136:1.

Nuko rero nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we, mushoreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye. Abakolosayi 2:6-7

Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka, tuyubaha tuyitinya kuko Imana yacu ari umuriro ukongora. Abaheburayo 12:28-29

Pawulo ubwe yashishikarizaga abantu yandikiye gushima Imana.Mugihe Yandikiraga Abatesalonike, yatangiye agira ati “Dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana”.1Abatesalonike 1:2.

Dore uburyo washima Imana no mugihe ubona bitoroshye:

Ni ibintu byoroshye kubitekereza no kubivuga “Gushima Imana mu bihe bigoye ”Ariko biragoye kubishyira mu bikorwa iyo tubyutse mugitondo tutameze neza ndetse umunsi wuzuye umubabaro cyangwa ibihombo no gushidikanya. Ni gute ushobora gushima Imana mubihe bigoye:

Mugihe usabana nabandi, jya utekereza kubyo ubashimira, kandi ubisobanure mu magambo yawe. Nubikora bizabibutsa agaciro kabo kandi bizahindura umunsi wawe mubijyanye no gushima bityo ubashe kwibuka ko gushima ari ikintu cy’ingenzi mu buzima.

Fata umwanya wo gutekereza, uhumeke witonze maze ushimire Imana umwuka wuzuye ibihaha byawe. Tekereza ku bice by’umubiri wawe bimeze neza muri uyu mwanya, shimira Imana ubushobozi bwo kugenda, gutekereza no gukora ufite. Iyo twumva ntacyo dufite cyo gushimira Imana, akenshi tuba twacitse intege zo kubona ibyiza bidukikije Imana yaduhaye. Gufata umwanya wo gutekereza bizadusubizamo imbaraga kandi bidushoboze kubona ubuzima bwacu bwuzuye ubwiza budutera gushima Imana umwanya munini.

Iyo duhangayikishijwe n’ibizaba ejo cyangwa umwaka utaha, ubwoba buradutaha. Aho gutekereza kubihe biri imbere, birakwiye gutekereza kubihe byose (ubuziraherezo). Kwibuka ukuri kw’iteka bizaduhindura kandi bituganishe ku gushimira Imana. “Kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho, nk’uko bamwe bo mu bahimbyi b’indirimbo banyu bavuze bati ‘Turi urubyaro rwayo”.Ibyakozwe n’Intumwa 17:28. Bishobora kongera guhumura amaso yacu ku mu by’umwuka kandi bidufasha gushimira Imana ibyiza by’iteka kuri twe binyuze muri Kristo Yesu nubwo ibihe byacu byo ku isi byaba bitoroshye.

Kubera ubwiza bw’Imana buhoraho n’ineza yayo ku buzima bwacu binyuze muri Kristo Yesu, kubera imigisha myinshi Imana itugenera, bikwiye kuduhumura amaso tukareba bityo tukabasha gushima Imana mu bihe bigoye kuko mugihe tuguwe neza byo biroroshye gushima Imana no kuyiha icyubahiro. Kubw’ibyo rero muri byose tujye dushima kuko ni byo Imana idushakaho.

Source:crosswalk.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?