Ni gute nahinduka inkoramutima y’Imana?

Kwamamaza

agakiza

Ni gute nahinduka inkoramutima y’Imana?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-15 09:30:57


Ni gute nahinduka inkoramutima y’Imana?

Ubwo twunzwe n’Imana ku bw’urupfu rw’Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw’ubugingo bwe? Abaroma 5:10

Imana ishaka kuba inkoramutima yawe. Imibanire yawe n’Imana igira amasura menshi atandukanye: Imana ni umuremyi wawe, ni Umuremyi wawe na Shobuja, Umucamanza, Umucunguzi, Data, Umukiza n’andi mazina menshi. Ariko ihame rishobora kugutungura ni ukumva ko Imana ishaka kuba Inshuti yawe.

Muri Eden tubona imibanire y’Imana n’abantu itarimo amakemwa: Adamu na Eva bagiranaga ubucuti magara n’Imana. Nta mihango bagiraga, nta myiteguro cyangwa idini hariho ubucuti busanzwe hagati y’Imana n’abantu yiremeye. Kubera ko nta bwoba cyangwa cyangwa umutima ubacira urubanza Adamu na Eva bagiraga, bishimiraga Imana na yo ikabishimira.

Ubundi twaremewe kubana n’Imana ubudatandukana, ariko nyuma yo gukora icyaha ubwo busabane bwavuyeho. Hari abantu bake bo mu Isezerano rya kera batubwira ko bahawe isezerano ryo kwitwa inshuti z’Imana. Mose na Aburahamu babita inshuti z’Imana. Dawidi bamwita umuntu umeze nk’uko umutima w’Imana ushaka.Yobu, Enoki na Nowa bari bafitanye ubucuti bwihariye n’Imana ariko gutinya Imana usanga ari byo bigaragara mu Isezerano rya Kera kuruta ubucuti.

Aho Yesu aziye yahinduye byose. Ubwo yarihaga ibyaha byacu ku musaraba, wa mwenda wo mu rusengero washushanyaga gutandukana n’Imana kwacu watabutsemo kabiri uhereye hejuru ukagera hasi, byerekana ko byongeye gushoboka kwegerana n’Imana.

Aho abatambyi bo mu Isezerano rya Kera bamaraga amasaha menshi bitegura kwegera Imana, twe ubu dushobora kuyegera igihe cyose nk’uko Bibiliya ibivuga “Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n’ubu (Abaroma 5:11).

Yesu yaravuze ngo “Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise inshuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje (Yohana 15:15).

Dore amabanga 2 yagufasha kugirana ubucuti n’Imana

1. Guhora uganira na Yo

Ntuzigera ugirana ubucuti bukomeye n’Imana kubwo kujya mu rusengero rimwe mu cyumweru cyangwa kubwo kugira igihe cyo kwihererana na Yo rimwe ku munsi. Ubucuti n’Imana bukura uko ugenda uvugana na Yo mu byo uhura na byo byose mu buzima.

Birumvikana ko ugomba kugira akamenyero ko guhura n’Imana buri munsi mu buryo bwo gusenga no gusoma Ijambo ryayo, ariko Imana yo yifuza ibirenze umubonano umwe muri gahunda zawe za buri munsi. Ishaka ko uyiha umwanya muri buri kintu ukora, muri buri kiganiro, muri buri kibazo ndetse no muri buri gitekerezo. Ushobora kuganira na yo umunsi wose udatuza, ukayibwira buri kintu cyose urimo gukora cyangwa gutekereza. Gusenga ubudatuza bivuga kuvugana n’Imana iyo urimo gukora akazi kawe ka buri munsi.

Benshi bibeshya ko kugirana ibihe n’Imana ari ukujya ahantu uri wenyine na Yo. Birumvikana na Yesu yabitanzeho urugero, uzajya ukenera igihe cyo kuba wenyine n’Imana, ariko bizaba ari agace gato cyane k’umunsi wawe. Buri kintu cyose ukora gishobora guhinduka igihe umarana n’Imana uramutse uyisabye kukibanamo nawe kandi nawe ugakomeza kumva ko iri kumwe na we.

2. Kwimenyereza guhora uyitekerezaho

Ubundi buryo bwo kubaka ubucuti n’Imana ni ugutekereza Ijambo ryayo kenshi ku munsi. Ibyo ni byo bita “Kuza ijambo” kandi Bibiliya idutera umwete wo guhora dutekereza ku Mana, twibuka uko iteye, ibyo yakoze n’ibyo yavuze (Zaburi 23:4, Zaburi 143:5, Yosuwa 1:8). Ntushobora kuba inshuti y’Imana utitoje kumenya ibyo ivuga. Ntushobora gukunda Imana keretse uyizi neza, kandi ntushobora kuyimenya utazi ijambo ryayo. Bibiliya ivuga uko Imana yajyaga yiyereka Samweli mu Ijambo ryayo (1Samweli 13:21).

Igituma Imana yafataga Yobu na Dawidi nk’inshuti magara ni uko bakundaga ijambo ryayo kuruta ibindi byose kandi bakaritekerezaho kenshi ku munsi. Yobu yarivugiye ati “Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse, ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi, Bundutira ibyokurya binkwiriye” (Yobu 23:12). Dawidi we yaravuze ngo “Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, Ni yo nibwira umunsi ukīra” (Zaburi 119:97). Yakomeje agira ati: “Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze” (Zaburi 77:12).

Inshuti zisangira amabanga, n’Imana izakumenera amabanga yayo nufata akamenyero ko gutekereza ku ijambo ryayo umunsi wose. Imana yahishuriye abantu amabanga yayo, yabikoreye Daniel, Pawulo n’abandi bigishwa, n’izindi nshuti zayo.

Muri macye, utangire uyu munsi kwimenyereza kuganira n’Imana ubudatuza no gukomeza gutekereza ku ijambo ryayo. Iyo usenga bigufasha kubwira Imana, iyo utekereza ku Ijambo ryayo biyifasha kukubwira. Byombi birakenewe niba ushaka kuba inshuti y’Imana.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?