Ni gute gusezerana imbere y’Imana bizajya(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni gute gusezerana imbere y’Imana bizajya bikorwa?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-19 04:23:47


Ni gute gusezerana imbere y’Imana bizajya bikorwa?

Kuwa 16 kamena 2020 nibwo inama y’abaminisitiri yateranye iyobowe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Hafashwe indi myanzuro kubijyanye no gukomora ibindi bikorwa bimwe na bimwe ariko hirindwa COVID19. Muri iyi nama hafashwe icyemezo cy’uko gusezerana mu nsengero byemewe, hatarenze umubare w’abantu 30.

Iyi ingingo yashimishije abatari bake, ariko bakanagaragaza ko uyu mubare ushobora kuba ari muto, Ikindi hibazwa niba ibijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa yo itazajya ikorwa kuko byo bitagaragajwe mu mabwiriza yatanzwe.

Kuri uyu wa 18 kamena 2020 nibwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasohoye amabwiriza arambuye agenga umuhango wo gusezeranya mu nsengero hu bahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVI19.

Amabwiriza arambuye:

1. Imiryango ishingiye ku myemerere igomba kugeza mu nyandiko ingengabihe y’abazasezerana ku nzego z’ibanze (Umurenge) nibura iminsi ibiri mbere yuko umuhango uba.

2. Gusezerana imbere y’Imana bishobora gukorerwa mu nsengero zujuje ibisabwa. izindi nyubako zakira abantu (hotel, amahema, salle) n’ahandi hantu hafunguye.

3. Usezeranya agomba kuba ahagarariye umuryango ushingiye ku myemerere wemewe.

4. Insengero, inyubako n’ahandi hantu hasezeranirwa hagomba kuba hujuje ibi bikurikira:

a. Inyubako isengerwamo igomba kuba isanzwe yemerewe gusengerwamo hashingiwe ku mabwiriza agenga inyubako zisengerwamo.

b. Gusukura inyubako mbere na nyuma y’umuhango wo gusezeranya hakoreshejwe amazi meza n’isabune.

c. Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki (kandagira ukarabe, amazi meza n’isabunecyangwa imiti isukura intoki/hand sanitizer).

d. Kwambara agapfukamunwa neza ku bantu bose baje mu muhango wo gusezerana.

e. Gusiga nibura intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi uretse hagati y’abasezerana.

5. Mu gikorwa cyo gusezeranya

a. Gusuhuzanya bahana amaboko no guhoberana cyangwa guhobera abageni birabujijwe keretse hagati y’abasezerana.

b. Guhererekanya indangururamajwi [microphone] n’ibindi bikoresho (urugero: Ibitabo by’indirimbo, Bibiliya, Korowani, ibyuma bya Muzika) ntibyemewe.

c. Gutanga amaturo bigomba gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (mobile money services, money transfer,...)

d. Gusengera abantu barambikwaho ibiganza birabujijwe.

e. Kugira ngo duhamye ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus turasaba ko igikorwa cyo gusezeranya nyirizina kitarenza isaha imwe.

6. Ibirori byo kwakira abatumiwe (reception)

a. Umubare w’abitabira uyu muhango ntugomba kurenga abantu 30 kandi hakubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

b. Umuhango ugomba kubera ahantu habugenewe kandi hafunguye; mu gihe bikorewe muri hoteli nabwo abawitabiriye ntibagomba kurenga 30 kandi hakubahirizwa amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus.

7. Iyubahirizwa ry’amabwiriza

a. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’izindi nzego bafatanyije mu kwirinda Coronavirus no gukumira ikwirakwira ryayo, bagomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

b. Abafite inyubako zakira ibi birori, abayobozi n’abigisha b’idini/itorero ryabasezeranyije bagomba gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

Ku ngingo yuko benshi batasobanukiwe neza k’umubare w’abitabiriye umuhango wo gusezeranya mu rusengero, aganira na Radio Rwanda , Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastse, Yasobanuye neza kubijyanye n’uyu mubare 30, agira ati”Ni abantu mirongo itatu nibo bagomba kugenwa n’ababitegura. Niba ari mu rusengero, ubwo muri urwo rusengero haraba harimo abantu 30 bashobora no kuba cumi 15, Ariko ntabwo baba mirongo itatu na batanu”.

Minisitire Shyaka yashimangiye neza ko nubwo mu nsengero haba harimo abashinzwe ibikorwa bitandukanye, Ndetse hakaba n’ababa baherekeje abageni uyu mubare ugomba kwitabwaho. Yakomeje ati”Abo bantu baba ari abaririmbyi, abasezerana, Imiryango yabo n’inshuti zabo, Baba ari na Padiri, Pasiteri cyangwa n’umwigisha w’irindi torero ubasezeranya, Ni gutyo byumvikane ko ari abantu mirongo itatu muri uwo muhango”

Nkuko byari bimenyerewe mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID19, Gusezerana imbere y’Imana byabanzirizwaga n’umuhango wo gusaba no gukwa, Aha hakibazwa niba uyu muhango wo utazajya ukorwa, Cyane ko benshi bavuga ko urebye ari nawo shingiro ry’ubukwe.

Prof. Shyaka nabyo yabisobanuye ati”Ntabwo ari uko twibagiwe ibyo gusaba no gukwa, Imihango n’imigenzo ya Kinyarwanda turayemera, kandi tuzi n’akamaro kayo, ariko ababa batarasaba ngo bakwe bakwihangana kubera ko ubuzima buruta byose, n’aba bana tugiye gushyingira tubanze tunabarinde bakiri abasore, ubusore bwabo tuburinde. Aho gusaba bitari byagakozwe, Twatanga inama ko byaba bihagaze. Baba Bihanganyeho tukabanza tukareba icyerekezo n’uko tugenda duhashya iki cyorezo, Kuko icy’ibanze ku gihugu no ku miryango, Ni uko bashakana ari bazima".

Abanyarwanda bose basabwa kubahira neza amabwiraza yo kwirinda no guhashya icyorezo cya corona virus kuko nibyo bizagena gusubira mu buzima busanzwe nkuko byahoze mbere y’uko COVID19 iboneka mu Rwanda.

Umwanditsi: Daniel BYIRINGIRO

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?