Ni gute dushobora kwiga kunyurwa ibihe(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni gute dushobora kwiga kunyurwa ibihe byose?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-03 04:58:47


Ni gute dushobora kwiga kunyurwa ibihe byose?

Ibyo simbivugiye kuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite. Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira ibyo byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena (Abafilipi 4: 11-12)

Isi yuzuye abantu batekereza ko bashobora kwishima ari uko bafite ibintu nk’ibya bagenzi babo cyangwa abaturanyi. Ariko nabwo bibaye ngombwa ko babihabwa, usanga batakwishima ngo banyurwe na gato kuko bahora bararikiye ibisaga.

Uyu munsi tugiye kuvuga ku kunezerwa ni “urugero umuntu ageraho akumva ko adakeneye ibirenze ibyo afite, ndetse ntiyemere ko ibibazo bimutesha umutwe”. Ibi ntibivuga ko adakeneye ko ibintu bihinduka. Ariko tugomba kunyurwa n’ibihe tugezemo kuko tuzi ko Imana ihora ikora, uko ibihe biha ibindi niko tubona imirimo yayo ku buzima bwacu.

Kwegera Imana ni uburyo bwo kugirana umubano wimbitse n’Imana no kuba inkoramutima yayo

Mubyukuri kunezerwa bigomba kwigwa. Uko kunyurwa ntibishingira kubyo twinjije, amafaranga, imiterere y’akazi kacu cyangwa urwego rw’amashuri dufite, ahubwo ni imiterere y’umutima w’umuntu ndetse n’uburyo abona ibintu. Nta muntu uba mu buzima bwuzuye umunezero nk’umuntu unyurwa, umunezero uhora mu mutima we n’ubwo haba mu gihe afite ibibazo byinshi.

Ni gute twakwiga kunyurwa? Tugiye kurebera hamwe ibintu bibiri: kwicisha bugufi no kugirana umubano wimbitse n’Imana. Ibi bintu byadufasha kunyurwa mu buzima bwacu.

1.Kwicisha bugufi ntabwo ari ikintu karemano gipfa kutuzamo:

Guca bugufi ni ikintu cy’ingenzi tugomba gushaka kurusha ibindi byose. Umuntu wicisha bugufi ntiyita kubyo adafite, ahubwo ashimira Imana ibyo afite. Kubwe iyo adafite ubwiza bw’Imana mu mutima we, aba yumva ntacyo afite. Tugomba kwicisha bugufi imbere y’Imana tugasenga tugira duti: “ Mukiza umpe ibinkwiriye. Niba ngusabye ibitari ngombwa, ntubimpe ndakwinginze”

2. Kugirana umubano wimbitse n’Imana ntabwo ari bimwe mu bikorwa byo mu mu Idini:

Ni umubano wimbitse, kuba umuntu w’inkoramutima y’Imana. Wari uziko ushobora kuyibwira ibyawe byose? Imana ishaka ko tuyibwira byose bitwerekeye n’uko tubayeho, nk’uko tubibwira incuti zacu twizera.

Kugirana umubano n’Imana ntabwo ari kibazo cyo gushyiraho amategeko n’inshingano zo kuzuza, nko kumara umwanya muremure usenga, gusoma ibice byinshi byo muri Bibiliya buri munsi. Imana yishimira ko tuyibwira byose mu isengesho, ukanezererwa kubana nayo bitagusabye gukora ibintu birenze.

Muri macye kunyurwa ni ikintu cy’ingenzi mu buzima gituma umuntu abaho yishimye ndetse n’’Imana ubwayo iramunezererwa. Nk’abakristo dukwiye gusaba Imana ikabidufashamo kuko twe ntitwabyibashisha, dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.

Source: www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?