Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ariko namwe mwambara uwo mutima wenk’intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha” 1Petero 4:1
Aha intumwa Petero yerekana ibitekerezo nk’uburyo bwintambara, nk’intwaro. Ese bigenda gute?
Hariho abantu bafata ingorane, ikigeragezo cyangwa amakuba nk’ikintu kidasnzwe. Aba bantu batekereza Imana igomba kuborohereza ubuzima. batekereza kandi ko Imana itabafasha bihagije, ko bidasanzwe ko inzira yabo igoye. Berekeza Ibitekerezo byabo ku bigeragezobyabo.ibi ni bibi kuko bituma imyitwarire yabo idashobora kwihanganirwa.
Bene aba bantu bambuwe intwaro imbere y’amakuba yabo. Niyo mpamvu Petero aduhamagarira kwitwaza intwaro dutekereza kububabare bwa Kristo. Gutekereza ku mibabaro ya Kristo mu gihe cyikigeragezo ni uburyo bwo kurwanya igitero cya satani cyaduca intege.
Uko muca mu mibabaro, mujye mutekereza ibyo Imana ikorera muri mwe:
Reka dutekereze, ko inzira tunyuramo, iyobowe n’Imana. Reka tuve mu bitekerezo byacu ko iyi nzira ikomeye, twiyemeze ko tutazagerayo, twe kumva ko Imana itakiri kumwe natwe. Ibyanditswe bitubwira ko Imana ihorana natwe. Mugihe unyuze mubihe bitoroshye, ni byiza kugendera mu kubabara Kristo.
Wibuke ko Kristo yagize kumvira mu mibabaro yose yanyuzemo (Abaheburayo 5.8). Mugihe unyuze mu mibabaro, jya utekereza kubyo Imana igukorera. Rimwe na rimwe, Imana ituyobora munzira igoye kuko ikorera muri twe.
Yesu amaze kubatizwa, Umwuka Wera amujyana mu butayu. Atangira kugeragezwa n’umwanzi satani ndetse ahura n’ibigeragezo Kwibuka imibabaro no kugeragezwa kwaYesu mubutayu ni intwaro yacu nziza yo kurwanya gucika intege no gutereranwa. Gutekereza kuri Kristo bitwongera imbaraga zo guhagarara dushikamye.
Intumwa Pawulo yaganirije Timoteyo yabyaje ubutumwa bwiza amuha amabwiriza agira ati: “jya wibuka Yesu Kristo” (2Timoteyo2:8) aha Pawulo yamuhuguraga amubwira ko ibyo akora byose atagomba kwibagirwa Yesu n’imirimo ye itangaje.
Muri macye dukwiye gutekereza ku mibabaro ya Yesu kuko bitubera intwaro yo kurwanya no gutsinda imibabaro yo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Bibiliya itubwira ko hahirwa uwihangana akageza imperuka kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba ry’ubugingo.
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Ibitekerezo (0)