Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira. Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.” Yesaya 26:20-21
Muri iki gihe turimo kuvuga ubutumwa bwayuma nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ko nta gisigaye ngo Yesu agaruke, ubwoko bw’Imana turasabwa kwiyeza no kwibombarika kubwo kwitegura umunsi wo kugaruka kwa Yesu. Bibiliya ihamya ko Yesu azaza vuba kandi akagororera umuntu wese ibikwiranye n’ibyo yakoze, ibintu byari bikwiriye gutuma umuntu wese mu rwe ruhande yisuzuma. Mu ijambo twabonye haruguru turagirwa inama n’umuhanuzi Yesaya ko dukwiye kwihisha mu Mana kuko ije guhora inzigo y’ibyaha bikorwa n’abari mu isi.
Ese uri umuntu wahishwa n’Imana? Niba ibyiringiro byawe biri ku Mana nta kabuza uzahishwa ibiteye ubwoba biriho none n’ibizakurikira impanda: Urupfu rw’iteka, indwara z’ibyorezo, akaga n’amakuba, imigambi mibisha ya Satani..., mu Mana niho honyine hari ukurindwa kose waba wifuza. Mwibuke ko guhungira k’Uwiteka biruta guhungira ku bakomeye, Imana ibagirire neza mu izina rya Yesu Kristo, Amen!
Wakurikira kandi n’iyi nyigisho: Kuki Uwiteka adutegurira ubwihisho?/Ese abaduhisha iki?/Kuki atabikuraho? || Pastor Desire H.
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)