Ngaya amatsinda 4 y’abantu babonetse mu rupfu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ngaya amatsinda 4 y’abantu babonetse mu rupfu rwa Yesu. Ese nyuma yo kwizihiza pasika imbaraga z’umuzuko zikomeza gukorera mu buzima bwawe?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-04-05 06:50:17


Ngaya amatsinda 4 y’abantu babonetse mu rupfu rwa Yesu. Ese nyuma yo kwizihiza pasika imbaraga z’umuzuko zikomeza gukorera mu buzima bwawe?

"Ku wa mbere w’iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije. Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro, binjiramo ntibasangamo intumbi y’Umwami Yesu. Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana. Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye? Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati ‘Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ” Luka 24:1-7

Muri iyi Paska dukwiye kumva neza icyo Yesu yakoze ku musaraba kuruta kwinezeza. Kwizihiza Pasika neza ni uguhuza urupfu rw’Umwami no kuzuka ukabihuza n’ubuzima bwawe ubaho bwa buri munsi.

Ntabwo twabona igisobanuro gikwiriye cy’urupfu rwa Yesu, ntekereza ko ubibajije nka Baraba wari uraye ari bupfe Yesu akemera gupfa mu kimbo cye, yakubwira icyo gisobanuro. Ubajije igisambo cyo ku musaraba yabwiye ngo mu kanya turabana muri Paradizo, cyakubwira agaciro ko kubabarirwa no kubohorwa.

Iyi Pasika twizihiza, ikwiye kuba igihe cyo guhishwa: Guhishwa iki?, Isi yuzuye ubusambanyi, isi yuzuye ubutinganyi, isi yuzuye urugomo, isi yuzuye abanywi b’ibibiyobyabwenge. Isi yuzuye gusenyuka kw’imiryango, isi yuzuye ibintu byinshi bibi biteye ubwoba, isi irimo akarengane, isi ntigira ukuri. Isi iyoborwa mu buryo butandukanye n’ubuMana: Iyo urebye imitwe y’iterabwoba, iyo urebye intambara zihora ku isi zidasobanutse, ukareba indwara z’ibyorezo n’ibindi. Ibyo byose bigaragaza uko isi irushaho kuba mbi.

Kuba muri Kristo Yesu ni uguhishwa, ku kigero n’ubwo waca mu gihe kibi bitarangira ukoze ibyaha. Nubwo waca mu gihe kigoye cyo kugeragezwa mu buryo bw’umubiri, ukamenya ko insinzi ya Yesu, cyangwa se kuzuka kwa Yesu gufite icyo kuvuze mu mibereho yawe. Ntuzifatanye n’ababi, ntuzifatanye n’abarya ruswa, ntuzifatanye n’abasambana, ntuzifatanye n’abanywa ibiyobyabwenge, nusanga aho barenganya ntuzabikore kuko uziko Yesu yabikorewe kandi bibabaza.

Gupfa no kuzuka kwa Yesu Kristo, bikwiye kuturemera ubuzima tukabaho imibereho yejejwe, imibereho ikora ubushake bw’Imana.

Amatsinda 4 y’abanu babonetse mu rupfu rwa Yesu

Itsinda rya 1: Ni itsinda ry’abantu bagiye gufindira imyenda ya Yesu. Ikanzu ya Yesu yari itangaje, bumvaga bayirwaye bayishaka, bayikoreye ubufindo uyegukanye arayitwara. Hari abantu bari mu rusengero cyangwa se mu rupfu rwa Yesu, ariko ibyo bashaka n’iby’isi: Ni ibijyanye n’iby’imyenda, kurongorwa no kurongora. Basenga Imana kugira ngo ibakorere ibitangaza.

Amasengesho asengwa nka 70% aba ashaka iby’isi, niyo mpamvu ubona abantu buzura urusengero washaka impinduka z’imbere( imbuto), ukazibura. Kubona umuntu wera imbuto muri iki gihe birakomeye kubera ko muri Pasika yabo icyo bashaka ni imyenda. Iyo uvuze iby’urupfu rw’Umwami no kuzuka kwe ntibabyumva, ibyo bashaka ni ibibabeshaho.

Uzarebe abantu Yesu atunze: Reba imiryango ya gikristo iri ku isi, reba abapasiteri n’abana babo…, Yesu agaburira abantu ariko se ikibazo Yesu abo atunze nabo baramutunze? Baramwakiriye nk’Umwami n’Umukiza?. Hari abantu bazanywe mu rupfu rwa Yesu n’imyenda gusa, bazanywe no gushaka amaramuko, ariko ukwiye kuva muri iryo tsinda.

Itsinda rya 2: Iri, ni itsinda ryize kubabaza. Mwibuke ko bageze ku musaraba basanga Yesu yapfuye, ibisambo byo bikiri bizima ngo bahita babivuna amaguru. Mutekereze ubugome bwo kuba wabambye umuntu, hanyuma ukagerekaho no kumuvuna amaguru! Bageze kuri Yesu basanze yapfuye, bati ntabwo tuviramo aho kubabaza ni byo twize, ngo bamutera icumu.

Hari abantu baje mu rusengero cyangwa mu rupfu rwa Yesu, babereye Kristo Yesu/ itorero nk’icumu bahora bamusubiza ku musaraba.

Urugero iyo umuntu akomerekejwe n’abo hanze bipfa kwihanganirwa, ariko igikomere cyo mu rusengero kugikira birakomeye kuko ni ugukomerekera ahantu utabiteganyaga. Ni nko gukomeretswa n’umugabo wawe, umugore wawe cyangwa umubyeyi wawe, cyangwa umwana wawe. Ni ibintu amarangamutima adapfa kwakira.

Hari abantu bameze nk’icumu bize kubabaza. Tekereza ko iyo duteranye mu rusengero akenshi tumara amasaha 2, umuntu utinyuka kuvuga nabi mu masaha 2 gusa amara mu rusengero, iyo ari iwe biba bimeze bite? Iyo ari mu kazi aho amara amasaha menshi aba ameze ate?. Nagira ngo nkubwize ukuri ko hari abantu baje mu rupfu rwa Yesu ariko imyitwarire yabo isebya izina ry’Imana. Bibiliya iravuga ngo’

Mugire ingeso nziza mu banyamahanga, nubwo babavuga nabi babasebya nibabona imirimo yanyu myiza bazahimbaza Data wo mu ijuru’

Ntabwo dukwiye kubera icumu abandi, ntabwo ukwiye gutera umubabaro abandi. Ntabwo ukwiye gutuma abantu bakwibazaho, ahubwo ukwiye kwibaza niba ubereyeho guhesha Imana icyubahiro. Ese ubuzima ubayemo butuma izina ry’Imana rihimbazwa, cyangwa se ubayeho uburyo bwo gutukisha izina rya Yesu?.

Itsinda rya 3: Aba ni abantu babonye urupfu apfuye. Baramukurikiranye bareba ibimubayeho baravuga ngo’ Koko yari Umwana w’Imana!’ Hari abantu bamenye ko Yesu ari Umwana w’Imana nabo abahindura kuba abana b’Imana. Hari abantu bamenye ko Yesu akiza, abohora, agira imbabazi. Hari abantu bakiriye agakiza kuko bamenye Umukiza mu buzima bwabo, gukizwa kandi ni ugukira!

Wadukorera akaliste k’ibyo umaze gukira, kuva uhuye na Yesu ku musaraba? Ese wamenye ko uri umwana w’Imana?

Itsinda rya 4: Ni abantu bari barinze imva ya Yesu. Aba, barayirinze ku munsi wa 3 arabazukana babura icyo babikoraho, abatambyi bahita babaha ruswa. Barababwira bati’ Ntimuzabivuge tuzabakiza amakuba’ Iyo nkuru ngo iramamara na bugingo nubu ko atigeze azuka. Hari abantu bazi ko gusenga ari byiza ariko bariye ruswa! Hari abazi ko kwiyiriza ari byiza, bazi ko gutanga bizana imigisha kuruta guhabwa ariko ntibabikora, abo bariye ruswa!

Hari abantu bazi ko kubabarira bibohora, ariko banze kubikora, bariye ruswa! Icyo kinyoma kikamamara umuntu akavuga ati ‘Erega n’Imana irabizi ko turi abantu, ntimugakabye gukiranuka!. Imana irabizi ko turi abantu ntimugakabirize ibintu! Hari abantu bariye ruswa muri iyi inzira, azi neza ibyiza akwiye gukora ariko akananirwa kubikora, gufata ikemezo cyo guhaguruka kugira ngo abikore bikamunanira.

Muri aya matsinda 4, uba mu rihe tsinda? Ese nyuma yo kwizihiza Pasika uba umeze ute? Imbaraga z’umuzuko zikomeza gukorera mu buzima bwawe? Hari ikintu kikugaragazaho gupfa no kuzuka kwa Yesu?

Urupfu no kuzuka kwa Yesu, ukwiye kuba aribyo uhamya, kuba ariko ubyemera, ukwiye kubaho ubwo buzima. Ukwiye guhinduka mu mibereho yawe, hanyuma ukwiye no kubyamamaza. Niba urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe( Pasika) ataribwo buzima ubaho, ntacyo urupfu rwa Yesu rwamaze. Niba utakwemera kubizira ngo ubipfire, nubundi ntacyo byamaze! Ukwiye guhuza urupfu rwa Yesu n’ubuzima ubaho bwa buri munsi, Imana izabana nawe.

Iyi nyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire wayikurikira yose hano

Source: Agakiza Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?